Ibintu biranga ubwiherero (toilet) bufite isuku

Yanditswe: 11-03-2015

Mu bwiherero ni ahantu hagomba kugira isuku ihagije kuko haba hashobora kwanduzanya indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda igihe hadakorewe isuku ihagije. Dore bimwe mu biranga ko ubwiherero bufite isuku ihagije :

Guhora hakoropye ; si byiza ko mu bwiherero haba hari amazi cyangwa se inkari impande ya toilette cyangwa y’umwobo kuko mu bwiherero biba byoroshye ko microbe zihororokera vuba kandi zigakwirakwira mu rugo

Kuba hari amazi n’isabune hafi yo gukaraba intoki ; ni byiza ko hafi y’ubwiherero haba hari amazi yo gukaraba intoki n’isabune kandi buri wese akabigira akamenyero ko agomba gukaraba intoki akiva mu bwiherero kugirango ataza kwanduza abandi bantu yasuhuza cyangwa se nawe akiyanduza nk’igihe yikoze ku munwa cyangwa se gukora mu bikoresho byo ku meza ukaba urabyanduje. Hagomba kandi kuba hari igitambaro cyo kwihanaguza gihindurwa buri munsi.

Kuba hari urupapuro rw’isuku cyangwa se amazi yo kwihanaguza ; urupapuro rw’isuku ni ingenzi mu bwiherero ariko ku bantu bakunda gukoresha amazi ni byiza kujya bayajyana bagiye mu bwiherero aho kuyaterekamo, kuko wasanga yanduriyemo akaba yakwanduza indwara.

Kuba ubwiherero buhora bupfundikiye ; ubwiherero uko bwaba bukoze kose ni byiza kubupfundikira kuko iyo budapfundkiye amasazi ashobora kujyamo akazana imyanda mu rugo.

Kuhakorera isuku ukoresheje imiti yica microbes ; Igihe utabashije kugura imiti yo mu nganda yica microbe ushobora gufata amazi ugashyiramo vinaigre okongeramo na baking soda, ukabikoropesha mu bwiherero kumwobo hose, ukajya ubikora rimwe ku munsi izindi nshuro uhakoropa ku munsi ugakoresha isabune y’ifu (omo) cyangwa Vimu ku bafite ubwiherero bwa kizungu cyangwa se y’amazi(savon liquide). Ni byiza kandi ko iyo miti ihora hafi y ;ubwiherero ndetse n’ibikoresho byaho byihariye kuburyo bitahava ngo bikoreshwe mu bindi bice by’inzu.

Kwita ku mpumuro yaho : ugomba gukora ku buryo ubwiherero buhora buhumura neza. Ushobora gukoresha imiti yabugenewe igurishwa mu ma supermarket cyangwa se ugakoresha ibimera bimwe na bimwe bihumura nk’inturusu cyangwa izindi ndabyo.

Kuhategura : Ubwiherero ni ahantu hadakunda gutegurwa nyamara naho washyiramo indabo, amashusho ku nkuta, lido za plastique zabugenewe, tapi zo hasi zabugenewe n’ utundi tutako dutandukanye bitewe n’uko ubwiherero bumeze.

Byaba bibabaje rero uramutse ubwiherero bwawe butarangwa n’isuku ihagije kuko byazagukururira indwara mu rugo rwawe, ndetse n’ugiye kuyikoresha ntagubwe neza.

Gracieuse Uwadata