Uko wagirira isuku ubwiherero bukunda kugira impumuro mbi
Iyo ufite ubwiherero bugira impumuro mbi cyane cyane bumwe bwo hasi baticaraho, hari uburyo bworoshye bwo kubugiririra isuku maze ntibwongere guhumura nabi,dore ko aha ari ahantu hagomba gukorerwa isuku ihagije kuko hashobora kwanduza indwara abantu babukoresha
Gukoropa ;ubwiherero bugomba guhora bukorobye cyangwa hakubuye neza,kuburyo buri gitondo hakorerwa isuku ihagije kandi ukahakoropesha amasabuni azanamo impumuro nziza nka omo.
Kuteramo imiti ;hari imiti izana impumuro nziza mu bwiherero kuko yica microbes ikanirukana amasazi n’utundi dukoko dushobora kwanduza abantu.
Kubukoresha neza ;abakoresha ubwoherero baba bagomba kubukoresha neza bagashyira umwanda ahabugenewe kuburyo nta myanda usanga ku ruhande,kandi yanajyaho ifahita ikurwaho ako kanya.
Kubupfundikira ;ubwiherero bugomba guhora bupfundikiye kugira ngo impumuro mbi itazamuka ngo ikwire hose ndetse na microbe zivamo ntizibona uko zigenda.
Guteramo imibavu ;hari imibavu ihumura yabugenewe batera mu bwiherero,igihe utayibonye kandi wakoresha ibyatsi bihumura nka sipure cyangwa inturusu.
Ubu nibwo buryo bworoheje wagirira isuku ubwiherero bugira impumuro mbi,maze ntizongere kugaruka ukundi ariko ukazirikana ko ari inshingano zo kuhakora isuku igihe cyose.
Source ;wikihow
NZIZA Paccy