Ahabanza » Gutaka » Inzu » Uburyo bwiza bwo kugirira isuku frigo ibikwamo ibyo guteka

Uburyo bwiza bwo kugirira isuku frigo ibikwamo ibyo guteka

Yanditswe kuwa 23-12-2015 Saa 23 : 55

Nkuko abakunzi bacu babidusabye ngo tuzabasobanurire uburyo bwo koza frigo ibikwamo ibyo guteka cyane cyane imboga igahorana impumuro nziza,kuko akenshi usanga ihumura nabi,turagaruka ku buryo bworoheye buri wese bwamufasha gukora isuku ihagije muri frigo ibikwamo imboga.

Bimwe mu bikoresho nkenerwa

  • Baking soda
  • Vinegar
  • Amazi ashyushye
  • Isabuni y’amazi yoza ibyombo
  • Icyogesho na eponge

Uko bikorwa

  • Banza ucomokore Frigo, kuko amashanyarazi azirana n’amazi.
  • Kuramo ibintu byose ubika muri frigo isigare nta kintu na kimwe kirimo
  • Uzuza ibasi amazi ashyushye arimo n’isabuni y’ibyombo maze uyasukemo agishyushye cyane
  • Fata icyogesho ujye unyuza mu bice bihisha umwanda nko mu nguni ugenda ukubishamo icyogesho kiriho isabuni y’ibyombo ukoresha amazi ashyushye
  • Koresha baking soda nkeya n’amazi make uvange,maze ujye ushyira ku cyogesho cyangwa eponge,ugende ukuba ahantu ubona hari umugese kuko ingese nazo zituma frigo ihumura nabi.
  • Ushobora kandi gukoresha vinegar nkeye ukajya usuka kuri eponge maze ugakuba ahari ingese,mu gihe nta baking soda ufite.
  • Hanaguzamo agatambaro kumutse neza kandi gafite isuku maze igume ifunguye kugeza yumutse neza ukabona gusubizamo ibibikwamo
  • Bishobotse bikore nibura inshuro imwe mu cyumweru kugira ngo urwanye ya mpumuro mbi.
  • Ntukabike imboga zashaje muri frigo cyangwa ngo uzimazemo iminsi myinshi kuko nibyo bizana ya mpumuro mbi.

Koza frigo muri ubu buryo biyirinda kwangirika no kwangiza ibiribwa bibikwamo ndetse igahorana n’impumuro nziza.

Source ;cleanipedia
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe