Kadre yanditseho amagambo y’urukundo

Yanditswe: 28-11-2014

Mu cyumba cy’abashakanye cyangwa abakiri ingaragu hakunze kuba hari imitako itandukanye harimo ivuga ku rukundo n’iyindi.

Iyi cadre iriho amagambo avuga urukundo ushobora kuyishyira mu cyumba cyo kuraramo ikajya ibibutsa ibihe byiza mwagiranye, igira n’umumaro no gukomeza urukundo rwanyu kugeza mushaje.
Biba byiza iyo uyimanitse ahantu hafi y’uburiri ku buryo igihe mubyutse cyangwa mu giye kuryama buri wese abanza agateraho akajisho.

N’iyo mwaba mwarakaranije mukareba ya foto cyangwa amagambo ari muri iyo cadre mwagize nk’umurongo jyenderwaho mu rugo rwanyu umujinya utangira kugabanuka, ubuzima bugakomeza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe