-
Uko umugore mugufi w’umuyobozi yakwigirira icyizere
Umuhanga mu by’imitekerereze witwa Freeman yavuze ko bigoye ko umugore cyangwa umukobwa mugufi yaba umuyobozi wifitiye icyizere kubera ahanini ingaruka zituruka k’ukuntu abantu bumva ko kuba umugore w’umuyobozi ari ibintu bidasanzwe, hakiyongeraho kuba uri mugufi noneho nabyo bikaba ibidasanzwe kurushaho. Ahanini uko sosiyete iteye abantu baba bafite ishusho y’umugore muremure w’ibigango ko ariwe ugomba kuba umuyobozi ibyo bigatuma, iyo uri muremure byoroha ko wigirira icyizere kuko n’abantu (...)
-
Imicungire y’umutungo w’umwana ubereye umwishingizi
Mu gihe umwana atarageza imyaka y’ubukure umutungo we ukaba ucungwa n’umubereye umwishingizi, hari uburyo amategeko ateganya ko uwo mwishingizi azacungamo umutungo w’umwana, inshingano afite ku mwana, n’igihe yamburwa uburenganzira bwo gucungir aumwana umutungo. Ni ryari ubwishingire (tutelle) bubaho ? Ubwishingire butangira ku mwana muto iyo se na nyina bapfuye, bazimiye, babuze cyangwa bambuwe ububasha bwa kibyeyi. Butangira kandi ku bana bavutse ku babyeyi batashyingiranywe iyo nta numwe (...)
-
Ibintu abagore bagera ku ntsinzi bakora buri munsi
Umuhanga umwe yaravuze ati : “ kugera ku ntsinzi ntibigira bya byuma bizamura abantu mu nzu ndende( elevator) bisaba kunyura kuri escalier.” Mu ntangiriro z’umwaka usanga abantu benshi biha gahunda bazagenderaho kugirango bagere ku ntego baziha. Niba uri mugore wifuza kugera ku ntsinzi runaka ukaba waramaze gukora gahunda uzagenderaho izabigufashamo ushobora kongeramo ibi bintu bikurikira uzajya ukora buri munsi, waba utarayikora nabyo ukabishyiramo : Gukora urutonde rw’ibyo uri bukore buri (...)
-
Uko itegeko ririnda kwikubira kwa bamwe mu gihe cy’izungura
Iyo umubyeyi amaze gutabaruka abana basigaye bagomba kugabana imitungo yabasigiye hari ubwo usanga bamwe bashatse kwikubira bakariganya abandi bana bagomba kugabana. Nyamara ibyo siko byakagombye kugenda kuko itegeko rishyiraho uburyo abazungura bazungura neza ntihagire umuntu n’umwe urenganwa. Iyo hari umutungo ugomba kuzungurwa, birasanzwe ko abazungura bamwe cyangwa bose bagira umutima mubi wo gushaka kwikubira, ubushake buke, kwituramira cyangwa umururumba w’ibintu. Ni yo mpamvu itegeko (...)
-
Ibintu 6 byagufasha kubahwa n’abagabo mukorana
Nta muntu numwe ujya wishimira kuba insuzugurwa mu kazi akora,nyamara ibi bikunze kuba ku bantu b’igitsinagore,ugasanga abo bakorana babasuzugura cyane cyane iyo ari nk’umugore cyangwa umukobwa ukorana n’abagabo gusa cyangwa abagabo aribo benshi,bakamusuzugura bitewe n’impamvu zitandukanye zijyanye n’imyumvire cyangwa nanone bikaba ariwe biturukaho,ariko hari icyo wakora kugira ngo bakubahe. 1.Kuvugisha ukuri ;Iki ni iikintu gikomeye gifasha muntu uwo ariwe wese gukundwa n’abantu bakamutangira (...)
-
Kigali : Ntibavuga rumwe ku gutora Nyampinga w’u Rwanda
Mu gihe mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutora nyampinga wa 2016 uzasimbura Kundwa Doriane, bamwe mu banyarwanda bo mu ngeri zitandukanye ntibarasobanukirwa umumaro wo gutora nyampinga ndetse bakifuza ko ibyo bikorwa byakurwaho mu gihe abandi bo bifuza ko byakongeramo imbaraga. Mu rwego rwo kumenya icyo abanyarwanda batekereza ku itorwa rya nyampinga w’u Rwanda twegereye abaturage bo ngeri zitandukanye batugezaho ibitekerezo bikurikira. Umuturage umwe utarifuje ko dutangaza izina rye ni (...)
-
Ubwoko bw’umurage nuko utangwa
Irage ni igikorwa cyo kwerekana uko umutungo w’umuntu uzamera amaze gupfa. Ibintu nyakwigendera atatanze mu irage bikurikiza amategeko agenga izungura nta rage. Irage rishobora gukorwa mu mvugo, mu nyandiko bwite cyangwa mu nyandikompamo. Umuntu ku giti cye ni we uraga, ntawe ushobora kuraga mu mwanya w’undi. Iyo uraga atazi kwandika, cyangwa abizi ariko adashobora ubwe kwandika cyangwa gushyira umukono ku irage rye, ahitamo ubimukorera. Irage rikozwe muri ubwo buryo rigira agaciro iyo (...)
-
Ibyiza byo gutangira kwikorera ukiri umukobwa
Abantu benshi bakunze kuvuga ko kwihangira umurimo runaka ukikorera ntako bisa kuko birimo inyungu nyinshi zitandukanye zitari izo amafaranga y’inyungu ahubwo ngo hari n’ibindi byiza birimo n’ubumenyi bufasha umuntu mu mibereho ya buri munsi,ariko ku mukobwa ho bikaba akarusho nkuko umwe mubo twaganiriye umaze imyaka 4 yikorera,akora ubucuruzi abihamya kandi akaba yarabitangiye akiri umukobwa ubu akaba yubatse. Dushingiye ku buhamya twahawe n’uyu mudamu umaze igihe yikorera,tukabuhuza (...)
-
Itandukaniro ry’ubuharike n’ubushoreke nuko uwabikoze ahanwa
Ubuharike n’ubushoreke byose ni ibikorwa byo guca inyuma uwo mwashakanye ariko bikagira aho bitandukaniye dore ko n’ibihano by’uwabikoz nabyo bitandukanye hakurijwe uburemere bwa buri cyaha. Ubusanzwe ubuharike bivuga kugira amasezerano ya kabiri y’ubushyingiranywe aya mbere agifite agaciro. Naho ubushoreke bisobanuye kuba umugore n’umugabo babana batarashyingiranywe ku buryo bwemewe kandi umwe muri bo yari asanzwe afite uwo bashyingiranywe. Dore ibihano bihabwa uwakoze ibyo byaha : Umuntu (...)
-
Uko umugore yagira igikundiro mu bo bakorana
Abagore bakunzwe gufatwa nabo bakorana nk’abantu b’abanyamushiha ugasanga batabiyumvamo nkuko byakagombye. Nyamara burya kugira igikundiro mu bo mukorana ni kimwe mu bintu bituma abo mukorana bakwiyumvamo kandi mukumvikana kurushaho bigatuma wumva umerewe neza mu kazi kuko uba unabisanzuyeho. Dore icyo wakora ukagira igikundiro mu bo mukorana : Jya ukunda kumwenyura : Kumwenyura ni kimwe mu bintu bituma abo mubana nabo mukorana bagukunda kuko bigaragaza ko uba uri umuntu utagira inabi ku (...)
-
Ishyingiranwa n’igabana ry’umutungo w’ababanaga ku buryo butemwe n’amategeko
Abanaga ku buryo nutemewe n’amategeko hari uburyo amategeko ateganya ko bashobora kuba basezerana bakabana byemewe n’amategeko ariko mu gihe ugiye gushyingirwa yabanaga n’umugore urenze umwe kandi bose batarasezeranye hari uburyo nabwo itegeko rigena gusezerana n’umwe muri bo no kugaba imitungo bashakanye. Ababanaga nk’umugore n’umugabo batashyingiranywe mu buryo buteganywa n’amategeko, bashyingirwa hakurikije ihame ry’ubushyingiranywe bw’umugabo umwe n’umugore umwe. Mu gihe umwe mu barebwa (...)
-
Impamvu itera ruswa ishingiye ku gitsina kudacika mu kazi
Ruswa ishingiye ku gitsina iri mu zitangwa cyane mu itangwa ry’akazi no ku bakeneye kuzamurwa mu ntera. Iyi ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ndetse ikaba yanagira ingaruka ku wayitanze, uwayihawe, ikigo uwayisabye akoreramo ndetse no ku wabuze amahirwe igihe akazi kahawe utagakiwe. Nyamara nubwo izi ngaruka zose zihari iyi ruswa bigaragara ko ikomeza kwiyongera aho gucika. Mu bushakashatsi bwa mbere bwakozwe kuri ruswa ishingiye ku gitsina, bukozwe n’umuryango Transparency International (...)
-
Ibintu 6 buri mugore wese ushaka ahazaza heza agomba kureka
Hari ibintu abagore bakunze gukora kandi ugasanga bibicira ubuzima ndetse n’ahazaza habo hakangirika nubwo ibyo bintu biba bigaragara nk’ibyoroshye ndetse abantu ntibabifate nk’amakosa. Niba uri umugore cyangwa se umukobwa ushaka kuzagira ahazaza heza tangira ushake uburyo wareka ibi bintu bikurikira : Kwikurura ku muntu utakwitayeho : Hari ubwo usanga dufite abo twita inshuti nyamara zo zitatwitayeho ugasanga utakaza umwanya wawe umutekerezaho kandi we ntacyo bimubwiye. Ibi cyane cyane (...)
-
Icyo itegeko riteganya igihe wafashe uwo mwashakanye asambana
Mu gihe ufite ibimenyetso byo kuba wafashe uwo mwashakanye asambana hari icyo itegeko ribivugaho haba ku bijyane n’uburyo yagezwa mu nkiko, igihe ushatse kumubabarira urubanza n’ibihano ahabwa igihe urubanza wemeye ko rukomeza rukarangira no kubijyanye na gatanya Gukurikirana icyaha cy’ubusamabanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe. Icyo gihe itegeko riteganya ko umuntu wese uhamye n’icyaha cy’ubusambanyi ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri. (...)
-
Ibyatuma uba umugore wigirira icyizere mu kazi
Umugore wese wigirira icyizere mu kazi usanga akora akazi neza,akaba uwizerwa cyangwa ugishwa inama mu kazi,rimwe na rimwe bikamuha no gukundwa bikamuhesha ishema ndetse bikaba byanamuzamura mu ntera kubera cya cyizere ntabe insuzugurwa nk’uko usanga hari ahantu hamwe na hamwe abagore basuzugurwa ngo hari ibyo badashoboye. Wakwibaza uti umugore wigirira icyizere arangwa n’iki cyangwa abigeraho ate ? 1.Kwihangana ; umugore wigirira icyizere aragwa no kwihangana ntacike intege kubera (...)
-
Impamvu abagore aribo basabwa cyane ruswa ishingiye ku gitsina ku kazi
Ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi ikunze gusabwa cyane abagore n’abakobwa nkuko ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda bubigaragaza. Nyamara kuba byaragaragaye ko abagore aribo bakwa ruswa cyane mu kazi hari impamvu iba ibyihishe inyuma. Muri ubwo bushakashatsi bwakozwe na Transparency International ishami ry’u Rwanda, basanze abagore bakwa ruswa ishingiye ku gitsina bagize 84,5% mu gihe abagabo bakwa ruswa ari 15,5% by’abakwa ruswa ishingiye ku gitsina. Abagore n’abakobwa nibo ahanini (...)
-
Gutanga umunani ku bushake ntibuvugwaho rumwe
Mu mushinga w’itegeko rigena icungire y’uutungo w’abashakanye, impano zitanzwe ku rwego rw’imiryango n’izungura, uherutse kwemzwa n’inteko ishinga mategeko y’u Rwanda hari aho bavuga ko umubyeyi agiye kujya aha abana be umunani ku bushake. Iby bikaba bitarumviswe kimwe n’abaturage kuko bamwe basanga bizateza ibibazo aho kubikemura. Kayinamura Diogene ni umuturage umwe twaganiriye ugaragaza impungenge ku kuba umubyeyi azajya atanga umunani ku bushake. Yagize ati : “ Mbona bishobora gukurura (...)
-
Ibikwiye kuranga umugore cyangwa umukobwa w’umuyobozi
Ubusanzwe hari indangagaciro ziranga umuyobozi mwiza wese aho ava akagera ariko noneho hakaba umwihariko ku muntu w’igitsinagore bimufasha gukora inshingano z’akazi neza,kuba umuyobozi w’icyitegererezo, kubana neza n’abo ayobora ndetse bikamurinda no gusuzugurwa n’abo akoresha bitajwe ko ari umugore. 1. Ishyaka n’umuhate ; umuyobozi mwiza w’icyitegererezo aba agomba kugira ishyaka n’umuhate wo gukora akazi kandi akagakora agakunze atitaye kubimuca intege,dore ko abagore bamwe bo bagira ibibaca (...)
-
Imitwe y’abakoresha bashaka kwaka abakozi babo ruswa ishingiye ku gitsina
Ruswa ishingiye ku gitsina mu gutanga akazi no kuzamurwa mu ntera niyo yiganje cyane, ariko igomba kurwanywa cyane kuko ituma habaho akarengane ikagira n’izindi ngaruka zitandukanye. Mu gihe rero usanzwe uri umukozi cyangwa se uri gushaka akazi umukoresha wawe akaba ashaka kukwaka ruswa ishingiye ku gitsina dore imitwe ashobora kugutekaho : Umwe mu bakobwa bashakaga akazi ariko wari usanzwe ufite akandi, akaza kwirukanwa kubera kwanga gutanga ruswa ishingiye ku gitsina, ubwo yaganiraga na (...)
-
Igihe umurage ushobora guta agaciro
Itegeko risobanura ko kuraga ari ukwikuraho ibintu nta kiguzi bikozwe mu buryo bw’irage, nyir’ukuragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye. Gusa icyo gikorwa gishobora guta agaciro mu bihe bikurikira : Umurage uta agaciro iyo : • Iyo uwahawe umurage apfuye mbere y’uwaraze, uretse igihe ashobora guhagararirwa ; • Iyo icyari cyaratanzweho umurage cyangiritse cyose uraga akiriho ; • Iyo uragwa yanze umurage cyangwa habayeho impamvu (...)