Ingaruka za ruswa ishingiye ku gitsina

Yanditswe: 03-12-2015

Ruswa ishingiye ku gitsina igira ingaruka nyinshi zitandukanye. Izo ngarukuka ahanini zigera ku utanga ruswa no ku kigo uwaka ruswa akoreramo. Haba ku bantu bake twaganiriye bahuye n’ikibazo cya ruswa ndetse na raporo y’ubushakashatsi iherutswe gukorwa n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, bose bagaragaza ingaruka zikomeye ziterwa na ruswa ishingiye ku gitsina.

Umukobwa watwe ruswa n’umuntu wikorera ku giti cye ufite resitora yagize ati : “ Nashakaga akazi cyane kuko ubuzima bwari bunkomereye ntafite aho mba no kubona ibyo kurya bingora. Nasabye akazi ko gukora muri resitora nyirayo yari umugabo arakama ariko ambwira ko ampaye igihe cy’isuzuma kotuzasinya amasezerano y’akazi nyuma. Yaje gutangir akujya ansaba ko turyamana mbyanze aranyirukana arambwirango sinzi uko akazi gakorwa, ngo sinduta abakobwa bose akoresha. Ubwo urumba ko yari ambwiriyemo ko abandi bakobwa bo bemeye. Gusa nyuma naje kumenya amakuru ko umwe muribo yaje kumutera inda agahita amwirukana, umukobwa nawe ararakara ajya kumurega baramufunga”

Nkuko uyu mukobwa yabitubwiye ruswa ishingiye ku gitsina igira ingaruka kuwayatswe, uwayatse ndetse n’ikigo nacyo kirahomba.

Ibyo ntibitandukanye cyane n’ibyo ubushahashatsi bwakozwe na Transparency International ishami ry’u Rwanda kuko basanze ko ingaruka za ruswa ishingiye ku gitsina zigera ku bushaka akazi cyane aho ababura kazi bagera kuri 32.7% bagakurikirwa n’ababuzwa amahirwe yo kuzamurwa mu ntera kuko banze gutanga iyo ruswa bagera ku 9.6%. haza kandi n’ubusumbane bushingiye ku gitsina aho abagera kuri 5.8% aribo bangezweho n’iyo ngaruka.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko izo ngaruka zigaragara cyane mu bigo byigenga aho abenshi basigaye babona akazi batigeze banakora ibizamini by’akazi, ahubwo ugasanga benshi muri bo barabaye abacakara bo gukoreshwa ubusambanyi kuko batinya kubura akazi.

Ruswa ishingiye ku gitsina igomba gurwanywa kuko igira ingaruka ku bantu benshi abari bafite amahirwe yo kubona akazi bakakabura ndetse no kuwayemeye nawe agerwaho n’ingaruka kuko nkuko uwo mukobwa twaganiriye yatubwiye hari ubwo umuntu akaka ruswa ishingiye ku gitsina ukayimwemerera yamara kuguhaga akaguta kandi amaze kukwangiriza ubuzima, gusa na none abayaka nabo bagomba kwisubiraho kuko nabo bagerwaho n’ingaruka z’ibibi bakora.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe