Uruhare rw’abashinze She Leads mu guteza imbere ubucuruzi bw’abanyafurikakazi

Yanditswe: 16-09-2015

Abana b’abakobwa 2 bashinze She Leads Afrika bagize uruhare runini mu gutuma Afrika igira abagore benshi bakora ubucuruzi nk’uko bigaragara mu kigegeranyo cy’umwaka wa 2014 cyakozwe na Global Entrepreneurship Monitor ku isi hose.

Muri icyo cyegeranyo basanze Afrika ariyo ifite umubare mwisnhi w’abagore batangiye ubucuruzi. Mu bihugu bya Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara basanze ariho hari umubare mwinshi w’abagore bakora ubucuruzi aho basanze ari 27%.

Yasmin Belo w’imyaka 26 na Afua Osei b’imyaka 28 bashinze sosiyete ya She Leads Africa bavuga ko mu gushinga iyi sosiyete bibanze ku bintu bine bibangamira abagore b’abanyafrika ba rwiyemezamirimo. Izo mbogamizi bashaka gukuraho uko ari enye ni : uburezi, umutungo, umuco, no gufungura inzira ku bagore.

She Leads Africa yatangijwe mu kwezi kwa Gicurasi, 2014 aho yari igamije gufasha abagore ba rwiyemezamirimo. Muri gahunda bagira harimo kureba abagore bafite impano zitandukanye ku mugabane wa Afrika bakabaha ubufasha butuma bagera ku bumenyi, bakagira ihuriro no mu buryo bujyanye n’ubushobozi mu rwego rwo kubaka ubucuruzi buhamye kandi buzaramba.

Mu zindi program She Leads Afrika yatangije harimo Diaspora Demo Day, iya mbere ikaba yarabaye mu Ugushyingo aho baba bagamije gushaka abashoramari hirya no hino ku isi bakamenya imikorere ya za sosiyete zikorera muri Afrika ndetse n’abashoramari b’abanyafrika nabo bakabigiraho, bagafungura amaso bakamenya uburyo bwo kubyaza ibitekerezo byabo umusaruro.

Osei yagize ati : “ turi gushaka uburyo bwo gukemura ikibazo cyo kudafungura amaso ngo ubyaze igitekerezo cyawe umusaruro hakoreshejwe uburyo bw’ amahugurwa no guhuza ba rwiyemezamirimo n’ababahugura ndetse n’abajyanama babafasha kutera indi ntambwe”

Osei yarongeye ati : “ ku mugabane wa Afrika hose abakiri bato barangamiye ku ikoranabuhanga no guhindura isi. gusa igitunguranye ni uko nta benshi barimo bagamije kubyaza ibitekerezo byabo umusaruro uzatuma biiba ubucuruzi bubazanira inyungu”

She Leads Africa kandi ifatanyije na Intel Corp, bashyiraho amahugura ajyanye no guhanga imirimo mu ikoranabuhanga mu mijyi itandukanye muri Afrika. Ayo mahugurwa aba agamiije kuzamura abagore bashaka kubaka ubucuruzi bwabo.

Muri ayo mahugurwa kandi bahitamo abafite imishinga myiza kurusha abandi abambere icumi bakabaha amadorari ibihimbi icumi n’ibindi bikoresho bitari amafaranga.

Belo aha inama ba rwiyemezamirimo bakiri bato ndetse n’abagore muri rusange agira ati : jya ufata umwanya wose ubonye nk’umwanya wo kubyaza umusaruro. Nta muntu uzakurwanirira ngo ugera ku ntego zawe niba wowe utirwaniriye”

Source : atlantablackstar.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe