Uko itegeko ririnda kwikubira kwa bamwe mu gihe cy’izungura

Yanditswe: 18-01-2016

Iyo umubyeyi amaze gutabaruka abana basigaye bagomba kugabana imitungo yabasigiye hari ubwo usanga bamwe bashatse kwikubira bakariganya abandi bana bagomba kugabana. Nyamara ibyo siko byakagombye kugenda kuko itegeko rishyiraho uburyo abazungura bazungura neza ntihagire umuntu n’umwe urenganwa.

Iyo hari umutungo ugomba kuzungurwa, birasanzwe ko abazungura bamwe cyangwa bose bagira umutima mubi wo gushaka kwikubira, ubushake buke, kwituramira cyangwa umururumba w’ibintu. Ni yo mpamvu itegeko riteganya umuntu umwe cyangwa benshi ushinzwe iyegeranya n’igabanya ry’ibizungurwa.

Umuntu wese afite uburenganzira bwo kwishyiriraho umurangizazungura umwe cyangwa benshi ashatse (mu bana be, mu muryango cyangwa mu nshuti). Ariko ubusanzwe, umutware w’Umuryango ni we ushingwa irangizazungura. Iyo nyakwigendera atashyizeho umurangizazungura, uwo murimo ukorwa n’inama ishinzwe iby’izungura cyangwa uwabishinzwe n’urukiko. Inama ishinzwe iby’izungura igizwe na :

  1. - Uwapfakaye ;
  2. - Umwana uhagarariye abandi iyo hari abana bakuru yasize ;
  3. - Uhagariye umuryango wa nyakwigendera ;
  4. - Uhagarariye umuryango w’uwapfakaye ;
  5. - Inshuti nyangamugayo imwe itangwa n’umuryango wa nyakwigendera ;
  6. - Inshuti nyangamugayo imwe itangwa n’umuryango w’uwapfakaye.

Umuyobozi w’inama ishinzwe iby’izungura atangwa n’umuryango wa nyakwigendera, umwanditsi agatangwa n’umuryango w’uwapfakaye. Ibarura ry’umutungo wa nyakwigendera rikorwa Nyakwigendera akimara gupfa. Ushinzwe iyegeranya n’igabagabanya ry’ibizungurwa afite inshingano zikurikira :

  • - Gucunga umutungo uzungurwa ;
  • - Kwishyura imyenda yasizwe n’uzungurwa igejeje igihe ;
  • - Kugena burundu abagomba kuzungura ;
  • - Gufata icyemezo iyo habaye impaka no kutumvikana ku migabane ;
  • - Kugaragariza imicungire y’umutungo abagomba kuzungura cyangwa urukiko.

Mu kwishyura imyenda ikurwa ku mutungo uzungurwa, ushinzwe iyegeranya n’igabagabanya ry’umutungo uzungurwa, ni ngombwa ko akurikiza urutonde rukurikira :

  • - Ibyatanzwe mu ishyingura rya nyakwigendera ;
  • - Imishahara nyakwigendera yagombaga guhemba ;
  • - Ibyatanzwe mu icunga, iyegeranya n’igabagabanya-mutungo ;
  • - Imyenda ya nyakwigendera ;
  • - Umurage ku bintu bizwi watanzwe na nyakwigendera.

Byanditswe hifashishijwe inyandiko yitwa : “ Dubonukirwe n’amategeko agenda imicungire y’umuyungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura”

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe