Dore uko abasore bafata umukobwa utinyutse gusaba urukundo umuhungu

Yanditswe: 06-12-2015

Bijya bibaho ko umukobwa ashobora gukunda umusore ibi byimazeyo,maze akaba yatinyuka akamubwira ko yamwihebeye nubwo ari gake kuko akenshi abakobwa bobatera isoni,ariko rero nubitinyutse bamwe babifata nko guta umuco,kuko bitamenyerewe ko umukobwa ariwe usaba urukundo,abandi bakabifata nko gutera intambwe ikomeye yo kwitinyuka no kujijuka k’umukobwa nkuko bamwe mu basore twaganiriye babivuga.

Alex ni umusore w’imyaka 27 avuga ko umukobwa atinyutse akamusaba urukundo ngo byaba ari igitangaza kuri we ndetse ngo yahita arumwemerera abonye koko baberanye. Ati ;’’ nkuko umuhungu ashobora kwaka urukundo umukobwa akarumuha,bisa n’uko umuhungu barumwaka akarutanga ariko abonye neza ko uwo mukobwa gukundana na we nta kibazo,ku bwanjye namushimye rero namwemrera rwose nta kibazo kuko namwubahira n’igitumye abimbwira.’’

Theophile nawe ati ;’’abakobwa bagomba gutinyuka,niba yakunze umuhungu ntagire isoni zo kubimubwira nkuko natwe tubibabwira nta soni dufite kuko akenshi baba bumva bafite ubwoba ngo ashobora kubivuga umuhungu ntamwemere ariko natwe ubivuga uziko umukobwa ashobora no kutabyemera kandi ukabivuga,rero ntibakitinye,uwakunze umuhungu ajye amubwira kandi yitegure igisubizo aribuhabwe kandi ndahamya ko nta muhungu yabona umukobwa amusabye ko bakundana ngo apfe kwanga,ahubwo yabyemera yihuse cyane kuko bitaba binasanzwe. ’’

Uwitwa Nepo nawe twaganiriye yagize ati ;’’uburinganire bugomba kuba ahantu hose,abakobwa nibatinyuke bajye babwira abasore ikibarimo,aho gupfana urukundo baruhe abo bihebeye nkuko hari abantu bagira umuco w’uko abakobwa aribo bajya gusaba abahungu natwe bibaye byiza wabona umukobwa agusaba ko mukundana byaba bishimishije cyane.’’

Nubwo abasore aba basore bavuga ko kuba umukobwa yasaba urukundo umuhungu nta kibazo kirimo,hari abandi basanga ari nko guta umuco.Uwitwa Martin na Jonas bati ;’’Ibyo sibwo buringanire dukeneye kuko umukobwa watinyuka gusaba umuhungu urukundo yaba yarataye umuco kuko ibyo ntibisanzwe iwacu,tugomba no kubaha umuco wacu umukobwa agategereza ko umuhungu ariwe umusaba urukundo nkuko bisanzwe.

Nguko uko abasore batandukanye twaganiriye bavuga ku kuba umukobwa nawe ashobora kwisabira umuhungu ko bakundana ndetse akaba yamubwira ko yamwihebeye.Aba basore bose ntibabyumva kimwe gusa abenshi bahamya ko umukobwa nawe afite uburenganzira bwo gusaba urukundo umusore,igihe yitinyutse nubwo abakobwa benshi batajya bitinyuka ngo babwire abasore icyo babatekerezaho.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe