Uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kuyobora byahinduye ubuzima bw’abagore.

Yanditswe: 08-07-2021

Kuva cyera umugore nta burenganzira yari afite bwo kujya mu ruhame ahari n’abagabo ngo avuge, ndetse ntiyemererwaga kuba yayobora cyangwa gufata umwanzuro.

Ibi bikaba byaratanganjwe na Mukambuguje Gatarina umukecuru w’imyaka 77 y’amavuko ndetse na Nyirabacamubyago Polinariya umukecuru w’imyaka 67 y’amavuko.

Mukambuguje yagize ati “nta mugore wayoboraga n’umwe, umugabo niwe wari umutware, umugore akagendera ku mategeko ye kandi n’icy’umugabo adashaka niyo cyaba ari cyiza umugore ntiyagikoraga.”

Akomeza avuga ko no mu nzego z’ubuyobozi nta mugore wabagamo usibye umugabekazi n’umwamikazi, kandi nabo nta tegeko batangaga umwami ahari keretse iyo yabaga akiri umwana atabasha kwifatira ibyemezo.

Uku ni nako Apolinariya yabigarutseho aho yavuze ati “sinashoboraga no gutanga ikintu nta burenganzira umugabo yampaye. Niba ari akayoga, yagombaga kumbwira ati kazane uhe uyu, uwo atavuze ubwo ntiwashoboraga kubirengaho keretse ubikoze atareba, adahari cyangwa wihishe.”

Aba babyeyi bavuga ko uko ibihe byagiye bihinduka, imiyoborere myiza yatumye umugore agira ijambo, kuri ubu umugore akaba yabaza ikibazo cye mu ruhame, akaba yayobora ikigo cyangwa akarere, akaba yafata umwanzuro mu rugo cyangwa hanze yarwo, byose abikesha ubuyobozi bwiza.

Mukambuguje ati “Umugore afite uburenganzira ntacyo umugabo yapfa gukora ku ngufu, mu gihe cyera yabaga yagurisha inzu, inka, isambu, akaba yamara amafaranga utazi n’aho yashiriye.”

Imibare igaragaza ko mu Rwanda uburenganzira bw’umugore burushaho kubahirizwa ndetse bikagaragazwa n’uburyo yahawe ijambo kugera no mu nzego zo hejuru zifata ibyemezo.

Mu mpera z’umwaka wa 2020, U Rwanda rukaba ku isi rwari urwa mbere mu kugira abagore benshi mu nteko ishinga amategeko aho abarenga 61% mu bagize inteko ari abagore. Rukaba rukurikirwa na cuba yari ifite abasaga 53, 2% mu nteko, naho Bolivia ikagira 53,1%. Muri Afurika u Rwanda rukaba rukurikirwa na Afurika y’epfo ifite abagore 47% mu nteko.

Mu bakuriye intara, kuri ubu imibare igaragaza ko abagore bayobora intara ebyiri mu ntara enye zigize u Rwanda n’umujyi wa Kigali. Raporo ya 2019 ya Rwanda Monitoring office igaragaza ko abagore bakuriye uturere bari 26,7%, mu gihe abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu b’abagore bari 83,3%.

Safari Viateur
photo: inclusive security

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.