Amakosa uzirinda nukundana n’umukoresha wawe
Bijya bibaho ko umukobwa ukora mu kigo runaka ashobora gukundana n’umukoresha we cyangwa undi muntu bakorana,maze ugasanga urukundo rwabo rubaye imbogamizi mu kazi kabo ka buri munsi kuko umubano bafitanye batabasha kuwubangikanya n’akazi.
Dore amakosa 4 akomeye uzirinda nukundana n’umukoresha wawe
Kwica akazi nkana;akenshi usanga umukobwa iyo yamaze gukundana n’umukoresha we,atongera kuzuza inshingano z’akazi neza nk’uko byari bisanzwe maze akakica nkana yitwaje ko ntacyo umukoresha we yamutwara kubera umubano baba bafitanye.
Gusuzugura abandi;rimwe na rimwe hari ubo usanga umukobwa ukundana n’umukoresha we yiha gusuzugura abo bakorana,akabiyemeraho maze yaba yari asanzwe hari inshingano ntoya y’ubuyobozi afite noneho agakabya,agasa n’aho ari we gusa ufite ububasha bukomeye muri icyo kigo.
Kugaragaza amarangamutima mu kazi;kirazira ko umukobwa wakundanye n’umukoresha we agomba kwerekana amarangamutima ye n’umukoresha mu bandi kuburyo bose babona ko bakundana kuko usanga bitera ishyari abandi bakozi kandi bitakabaye ngombwa.Ahubwo iby’urukundo bigomba kuza nyuma y’akazi kandi mukirinda kubigaragariza buri wese mukiri mu kazi .
Kubiratira abandi;niba uri umukobwa ukundana n’umukoresha wawe si ngombwa ko ugenda ubiratira buri wese mukorana kuko burya hari n’ababa batabyishimiye,ubwo rero uba ugomba kugira ibanga nubwo mutabihisha ngo muzarinde mubana batabimenya ariko nibura ntibibe itangazo kuri buri wese nkuko bamwe usanga babigenza babwira abo bakorana buri kantu kose,niba barasohokanye muri weekend ikigo cyose kikabimenya,mbese ugasanga nta banga rihari.
Aya makosa rero utayitondeye uri umukobwa uri mu rukundo n’umukoresha wawe bishobora guteza umwuka mubi mu kigo,ugasanga hajemo amashyari,guhimana n’ibindi bitari byiza mu bandi bakozi kubera imyitwarire y’umukoresha n’umukobwa umwe mu kigo.Niba nawe ukundana n’umukoresha wawe ujye umenya uko witwara bitabangamiye abandi.
Source; elcrema.com
NZIZA Paccy