Uko umugabo ashobora kwihakana umwana w’umugore we

Yanditswe: 26-04-2016

Ubusanzwe umwana wese uvutse ku bashyingiranywe mu gihe babana nta wundi wakwitwa se uretse umugabo wa nyina. Gusa bijya bibaho ko wakeka ko umwana w’umugore wawe atari uwawe ukaba ufite uburenganzira bwo kumwihakana nkuko amategeko abiteganya:

Impamvu zituma umugabo yihakana umwana

Umugabo ashobora kwihakana umwana iyo agaragaje ko mu gihe kiri hagati y’iminsi ijana na mirongo inani (180) na magana atatu (300) ibanziriza ivuka ry’umwana atabanye na nyina w’uwo mwana kuko yari ahantu kure cyangwa se ko atabishoboye kubera ibyago byamugwiririye bikabimubuza.

Umugabo ashobora na none kwihakana umwana wavutse hashize iminsi magana atatu (300) nyuma y’urubanza rwemeza kuba ahantu hatandukanye mu gihe cy’urubanza rw’ubutane cyangwa rwemeza gutandukana by’agateganyo cyangwa se igihe umwana yavutse mbere y’iminsi ijana na mirongo inani (180) uhereye igihe habereyeho urubanza rudasubirwamo rwanga ubutane cyangwa uhereye igihe abashyingiranywe babaga ahatandukanye bongeye kubana. Icyakora, ikirego cyo kwihakana umwana nticyemerwa iyo bigaragaye ko abashyingiranywe bongeye kubana mu gihe kiri hagati y’iminsi ijana na m irongo inani (180) na magana atatu (300) ibanziriza kuvuka k’umwana.

Impamvu zituma umugabo adashobora kwihakana umwana

Umwana uvutse mbere y’iminsi ijana na mirongo inani (180) uhereye igihe habereye ishyingirwa, umugabo ashobora kumwihakana akoresheje gusa imvugo ikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere keretse muri ibi bihe bikurikira :

1° iyo mbere y’ishyingirwa yamenye ko uwo mwana atari uwe;
2° Iyo yandikishije umwana mu gihe cy’inyandiko y’ivuka;
3° Iyo mbere na nyuma yo kuvuka, yiyemereye kuba ise w’umwana , byaba mu mvugo cyangwa mu nyandiko; Umwanditsi w’irangamimerere wakiriye ukwihakana umwana agomba kubimenyesha nyina. Iyo nyina atabyemeye, ikirego gishyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha.

Kwihakana umwana hashingiwe ku busambanyi

Umugabo ashobora kwihakana umwana iyo akeka ko umugore yakoze ubusambanyi.
Icyo gihe umugabo yemererwa kugaragaza ibimenyetso byose byemeza ko atari we se w’umwana

Kwihakana umwana hashingiwe ku kutemera kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga ry’abaganga

Umugabo ashobora kwihakana umwana iyo atigeze yemera kororoka hifashishijwe abaganga cyangwa iyo agaragaje ko atariho umwana yaturutse.

Ugusaza kw’ikirego cyo kwihakana umwana

Umugabo afite uburenganzira bwo gutanga ikirego cyo kwihakana umwana wabyawe n’uwo bashakanye. Agomba gutanga ikirego mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) ahereye igihe yamenyeye ko umwana atari uwe.
Uwemerewe gutanga ikirego cyo kwihakana umwana iyo uwitwa se yapfuye

Iyo umugabo apfuye yaratanze ikirego cyo kwihakana umwana kandi atarakiretse abazungura be bashobora kugikomeza bitarenze amezi atandatu (6) akurikira igihe umugabo yapfiriye

Byakuwe mu mushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.