Uguhagararirwa k’umwana mu mategeko

Yanditswe: 27-06-2016

Umwana utarageza ku myaka y’ubukure ( imyaka 18) ahagararirwa n’umurera mu birebana no gukoresha uburenganzira bwe. Mu butabera, umwana utarageza ku myaka y’ubukure ahagararirwa n’ufite ububasha bwa kibyeyi kuri we cyangwa imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana kandi ikirego gitangwa mu izina ry’utarageza ku myaka y’ubukure.

Icyakora, umwana ufite imyaka cumi n’itandatu (16) ahawe uberenganzira na Perezida w’urukiko cyangwa umusimbura we ashobora kwitangira ikirego kirebana n’imimerere, ikoreshwa ry’ububasha bwa kibyeyi ku mwana cyangwa n’ikindi gikorwa cyose ashobora gukora wenyine.

Uguta agaciro kw’igikorwa gikozwe n’umwana

Igikorwa cyose gikozwe n’umwana utarageza ku myaka y’ubukure kandi amategeko atabimwemerera nta gaciro kigira.Icyakora umwana wujuje imyaka cumi n’itandatu (16) ashobora gukora wenyine amasezerano arebana n’akazi ke, ubukorikori cyangwa umwuga we cyangwa amasezerano agamije gukemura ibibazo bisanzwe.

Ubwishingire

Ubwishingire ni uburyo bukoreshwa bwo gufasha umwana gukoresha uburenganzira bwemererwa buri wese muri rusange no kumufasha gucunga umutungo we igihe awufite.
Ubwishingire bukoreshwa mu nyungu z’umwana. Inyandiko y’ubwishingire ikorwa n’umwanditsi w’irangamimerere kandi igashyirwa mu gitabo cy’ubwishingire.

Impamvu zituma habaho ubwishingire bw’umwana

Ubwishingire butangira ku mwana iyo se na nyina bapfuye, bazimiye, babuze cyangwa batazwi.

Butangira na none mu gihe ababyeyi bakiriho ariko barambuwe ububasha bwa kibyeyi.
Bushobora gutangira na none, mu nyungu z’umwana, igihe umubyeyi usigaye afite ubumuga bukabije bw’umubiri. Muri icyo gihe si ngombwa ko habaho inama y’ubwishingire.

Inzego z’ubwishingire bw’umwana

  1. • Inama y’ubwishingire
  2. • Umwishingizi

Abagize inama y’ubwinshingire

Inama y’ubwishingire igizwe n’abantu batatu (3) bahagarariye umuryango wa se w’umwana na batatu (3) bahagarariye umuryango wa nyina w’umwana n’umwanditsi w’irangamimerere w’aho umwana atuye.

Abagize inama y’ubwishingire batoranywa n’abagize inama y’umuryango mu bavandimwe ba hafi b’umwana bujuje imyaka y’ubukure bigararagara ko hari icyo bazamarira umwana kandi b’inyangamugayo ku buryo bazaha umwana uburere bwiza. Iyo umwana afite abo bavukana bujuje imyaka y’ubukure bahita baba mu nama y’ubwishingire hatitawe ku mubare wabo.

Iyo abafite isano n’umwana yaba ishingiye ku buvandimwe cyangwa ku ishyingiranwa ku ruhande rw’umugore cyangwa rw’umugabo batageze ku mubare uhagije, ushinzwe irangamimerere ahamagaza abaturage bazwi kuba baragize ubucuti na se cyangwa nyina w’umwana. Mu gihe nabo babuze, agahamagara umuntu usanzwe amwitaho cyangwa se abantu b’inyangamugayo b’aho uwo mwana atuye cyangwa aba.

Ubutaha tuzabagezaho ibijyanye n’inshingano z’inama y’ubwishingire n’ibindi bijyanye n’abahagarira umwana batari ababyeyi be.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe