Kuki abakobwa batinya kubana n’abasore b’abasirikare,abapolisi n’abashoferi

Yanditswe: 05-10-2015

Akenshi iyo uganiriye n’abakobwa batandukanye,bakakubwira abasore bifuza gukundana ndetse no kuzabana nabo usanga abenshi bemeza ko badashobora gukundana n’umusore w’umusirikare,umuporisi n’umushoferi bitewe n’impamu twabwiwe na bamwe mu bo twaganiriye.

Tuganira na bamwe mu bakobwa b’urubyiruko batuye mu mujyi wa Kigali,badutangarije impamvu bagira impungenge zo kubana n’abagabo bakora aka akazi. Joyeuse,Lenatha na Grace barahuriza ku mpamvu zikurikira zitatuma bakundana na bene abo basore kandi bahamya ko izi mpungenge bazihuriyeho n’abandi bakobwa benshi.

1. Bakunda gucana inyuma : Aba bakobwa basobanuye ko umusore ukora akazi kamwe muri utu,iyo wiyemeje kumukunda uba wemeye no gucibwa inyuma igihe cyose kuko ngo niyo mwamaze kubana ntatinya kuguca inyuma bitewe n’uko mu kazi kabo bahura n’abakobwa batandukanye kandi hakaba ubwo bahurira ahantu kure y’umugore we kandi yumva amukeneye,maze bigatuma atabasha kwihangana.

2. Ntibaboneka kubera akazi :Bavuga ko kandi iyo ukundanye n’umusore ukora aka kazi yaba umupolisi umusirikare cyangwa umushoferi maze mukabana ngo uba ubayeho nk’utagira umugabo kuko akazi kabo kadatuma baba mu ngo zabo igihe cyose. Bati :’’ Ibaze kubana n’umugabo akajya amara nk’icyumweru utaramubona,cyagwa akaba yamara n’umwaka utamubonye yaragiye mu butumwa bw’akazi.

3. Ntibazi gutetesha :Aba bakobwa kandi bahamya ko abagabo bakora aka kazi badakunze kumenya gutetesha abagore babo bitewe no kutagira umwanya wo gutekereza kubibashimisha kandi rimwe na rimwe ngo usanga banagira amahane cyane nta mikino bagira ngo keretse nibura ukora ako kazi ari n’umukirisitu ukijijwe by’ukuri.

Izi ni zo ngingo z’ibanze abakobwa baheraho bemeza ko badashobora gukundana n’umusore w’umusirikare,umuporisi cyangwa umushoferi kuko uku niko usanga abenshi bameze,maze bigatuma bagira impungenge zo kubana nabo,kandi nta mugore wifuza ko yabura umugabo we muri ubu buryo.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • ni ukumirwa gusa gusa gushakana nabo bantu byo !!!! ni agahinda kadashira

  • ahumbwo ntamugabo mwiza ubaho nkumusirikare :

    Abagore mukanda ukuri : Ababagabo nabanyakuri

    Abagore mukunda ubaha cash : ababagabo, abagore babo nibo bajera conte zabo

    Abagore mukunda ubafash mukazi komurugo : Ababagabo bazi gukora

    Abagore muraharara : Abagabo burigihe aza umukumbuye.

    Abagore mukunda ubaha amahoro : ababagabo bagira despline.

    Ariko banga umunebwe, bakunda umukozi uzi gushakisha .

    Harakabaho Abasirikare.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe