Ihohoterwa rikorerwa abagore mu buriri rituma hari abasamira ku kiriri

Yanditswe: 03-11-2015

Abagore twaganiriye bafite abana b’indahekana biganjemo abarutana umwaka umwe gusa bavuga ko ahanini batwarira inda ku kiriri kubera ihohoterwa bakorerwa n’abagabo babo ugasanga ahanini aribo bafite ijambo ku mibonano mpuzabitsina ndetse bamwe bakanavuga ko bahatiwe n’abagabo babo gukora imibonano mpuzabitsina kandi aribwo bakimara kubyara. Ibyo byose bituma ahanini abo bagore batwitira ku kiriri abandi bakabyara indahekana batabiteganije.

Umubyeyi twaganiriye utarashatse ko izina rye ritangazwa afite umwana w’umwaka n’amezi abiri akaba afite n’uruhinja rumaze amezi abiri, avuga ko umugabo we yamusabye ko baryamana atari yanakira neza bikamuviramo gutwita akaba afite abana b’indahekana

Yagize ati : “Muganga yari yarambwiye ko nzongera gukora imibonano mpuzabotsina byibura nyuma y’ibyumweru bitandatu ariko hashize icyumweru kimwe umugabo wanjye atangira kunsaba ko turyamana nkamwangira ageze aho ashyiraho ingufu. Ubwo nari ntaranakira neza ngo njye gufata imiti ya onapo mba ndasamye.

Byarankomereye kwakira ko ntwite ureba n’ubuzima mbamo bw’ubuzunguzayi, nta mata mfite yo guha umwana ucukijwe imburagihe gutyo. Gusa ku kigo nderabuzima barapfashije bagira inama n’umugabo wanjye ubu noneho yabonye isomo ntazongera

Mu rwego rwo gukomeza gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore mu buriri ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango itangaza ko izakomeza gushyira ingufu mu guhindura imyumvire kuko imyumvire ikiri hasi ahanini usanga ariyo ituma habaho ihohoterwa ryaba iryo mu biriri n’irindi hohoterwa rikorerwa abagore iryo ariryo ryose.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, madame Henriette Umulisa yagize ati ; “Turacyahanganye n’ikibazo cy’imyumvire kuko ahanini usanga abakora ihohotera ahanini babiterwa n’imyumvire mibi bafite. Ikindi kandi turakangurira abantu kwitabira umugoroba w’ababyeyi kuko ariho nk’ibyo bibazo byose bigomba gucocerwa bigashakirwa umuti

Mu ngamba zafashwe kandi mu gukumira iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina ryo mu buriri rigakorwa hagati y’abashakanye, hari itegeko rihana icyo cyaha aho mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ngingo yaryo ya 19 bavuga ko ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashyingiranywe ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri ( 2).

Inzego zishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa mu ngo ni kenshi zihora zisaba abagabo n’abagore kwirinda ikintu icyaricyo cyose cyatuma umwe mu bashyingiranywe ahohotera undi.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe