Impamvu zihindura amasezerano y’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe

Yanditswe: 26-10-2015

Uguseswa kw’uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe bujya bushoboka iyo yahayeho zimwe mu mpamvu zemewe n’itegeko nkuko biteganwa. Uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe buseswa ku mpamvu zikurikira :

1. Gutana kw’abashyingiranwe ;

2. Guhindura uburyo bw’icungamutungo ;
3. Urupfu rw’umwe mu bashyingiranywe

Guhindura uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe

Abashyingiranywe bombi iyo babisabye bakiri kumwe, uburyo bw’imicungire y’umutungo
w’abashyingiranywe bushobora guhindurwa.

Bagomba kugaragaza ko iryo hinduka risabwe ku nyungu z’urugo cyangwa impinduka zikomeye
zabayeho mu mibereho yabo cyangwa mu mibereho y’umwe muri bo. Ikirego gitangwa mu buryo bw’ikirego gitanzwe
n’umuburanyi umwemu rukiko rubifitiye ububasha rukorera mu ifasi y’aho abashyingiranywe baba.

Iyo urukiko rwanze ku buryo budasubirwaho icyo cyifuzo, abashyingiranywe ntibashobora kongera kubisaba hadashize imyaka ibiri kandi bishingiye gusa ku ngingo nshya

Uguseswa kw’uburyo bw’ivangamutungo rusange

Iyo uburyo bw’ivangamutungo rusange busheshwe ku mpamvu zavuzwe haruguru, abari barashyingiranywe
bagabana mu buryo bungana umutungo n’imyenda bahuriyeho. Ibikoresho bidashobora gusangirwa n’ibikoreshwa mu kazi k’umwe mu bashyingiranywe bihabwa mbere na mbere usanzwe abikoresha.

Ababerewemo umwenda bafite uburenganzira bwo gusaba kwishyurwa imyenda yafashwe n’abashyingiranywe mbere yo gusesa uburyo bw’imicungire y’umutungo wabo. Uberewemo umwenda ahitamo gukurikirana umwe cyangwa undi mu bashyingiranwe ku mwenda wose ; uwishyuye akaba yahindukirira mu genzi we asaba ko yahamagazwa ku gahato mu rubanza cyangwa yamusubiza uruhare yamutangiye yishyura umwenda bari basangiye

Byanditswe hifashishijwe umushinga w’itegeko rigenda imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano zatanzwe ku rwego rw’umuryango n’izungura.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe