Imicungire y’umutungo w’umwana ubereye umwishingizi

Yanditswe: 25-01-2016

Mu gihe umwana atarageza imyaka y’ubukure umutungo we ukaba ucungwa n’umubereye umwishingizi, hari uburyo amategeko ateganya ko uwo mwishingizi azacungamo umutungo w’umwana, inshingano afite ku mwana, n’igihe yamburwa uburenganzira bwo gucungir aumwana umutungo.

Ni ryari ubwishingire (tutelle) bubaho ?

Ubwishingire butangira ku mwana muto iyo se na nyina bapfuye, bazimiye, babuze cyangwa bambuwe ububasha bwa kibyeyi. Butangira kandi ku bana bavutse ku babyeyi batashyingiranywe iyo nta numwe wabemeye.

Ubwishingire ni umurimo uteganywa n’amategeko, uhabwa umuntu ufite ububasha mu rwego rw’amategeko, kugira ngo yite ku muntu udafite ubwo bubasha, amuhagararire anamucungire umutungo we. Uwo muntu bamwita umwishingizi. Ni umuntu rero ushinzwe guhagararira umwana ukiri muto amategeko yageneye ubwishingire.

Ubusanzwe umwishingizi ashyirwaho n’umubyeyi upfuye nyuma akabikora igihe araga. Iyo atamuhisemo, umwe mu bo uwo mwana akomokaho bafitanye isano ya hafi ni we uhita amwishingira. Iyo ababyeyi bombi bapfuye badasize umwishingizi kandi nta n’uwo mu bo akomokaho ukiriho, urukiko rumuhitiramo umwishingizi. Bikorwa n’Urukiko rw’Ibanze rw”aho umwana atuye. Urwo rukiko rugena kandi umugenzuzi w’umwishingizi n’inama y’ubwishingire.

Uko umwishingize acunga umutungo w’umwana

Umwishingizi ni we wenyine ufite uburenganzira bwo guhagararira umwana mu mibanire ye na rubanda. Acunga ibintu by’urerwa ku buryo bwa kibyeyi kandi akaryozwa ingaruka zitewe n’imicungire mibi yabyo.

Ashobora gukorera ku mutungo w’umwana ibikorwa byose bijyanye no kuwucunga mu gihe bigamije inyungu z’uwo mwana. Hari kandi ibikorwa umwishingizi atemerewe gukora ni ibikorwa byose bigamije gutanga, kugurisha kimwe n’ibindi byose bishobora kubangamira umutungo w’umwana atabiherewe uburenganzira n’inama y’ubwishingire.

Uko byagenda uko ari ko kose kirazira ko umwishingizi yakora mu mutungo w’umwana atanga impano kuko binyuranije n’icyo ashinzwe ari cyo kurengera umutungow’umwana wishingiwe.

Na none umwishingizi ntashobora kugura ikintu cy’umwana yishingiye. Mu kubuza iryo gura hagamijwe kubuza ko uhagarariye umwana akaba ari na we ushinzwe kumugurishiriza ibintu mu gihe ashatse kugura, inyungu ze zashyamirana n’iz’umwana.

Umwishingizi rero afite inshingano nyinshi zirimo izi z’ingenzi :

  • - Kubarura umutungo w’umwana ;
  • - Gucunga umutungo w’umwana ku buryo bwa kibyeyi ;
  • - Kwirinda ko inyungu ze zashyamirana n’iz’umwana yishingiye.

Ubwishingire burangira iyo umwana akuze cyangwa yemerewe ubukure, iyo apfuye cyangwa umwishingizi agapfa, iyo umubyeyi we yari yarabuze cyangwa yarazimiye abonetse, iyo umwe mu babyeyi amwemeye. Iyo ubwo bwishingire burangiye, umwishingizi agomba kugaragaza mu nyandiko uburyo yacunze umutungo, ikemezwa n’inama y’ubwishingire akayishyikiriza uwari wishingiwe mu mezi abiri akurikira igihe yemerewe ubukure.

Byanditswe hifashishijwe inyandiko : “Dusobanukirwe n’amatego agena imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe impano n’izungura”

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe