Ukwemerwa kw’ishyingirwa ryakorewe mu mahanga

Yanditswe: 13-06-2016

Mu gihe mwashyingiriwe mu mahanga ishyingirwa ryanyu rishobora kwemerwa cyangwa se rikemerwa bitewe n’impamvu zemewe n’itegeko rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda.

Dore uko iryo tegeko ribiteganya :

Ishyingirwa rishingiye ku muco cyangwa ku idini ryakorewe mu mahanga mu buryo bwubahirije amategeko yaho, ryemerwa mu Rwanda iyo ritanyuranyije n’amategeko n’umudendezo wa rubanda n’imyifatire mbonezabupfura.

Kugira ngo iri shyingirwa rigire agaciro rigomba kwandikwa mu gitabo cy’inyandiko z’ishyingirwa n’umwanditsi w’irangamimerere w’umunyarwanda. Iryo yandikwa rigomba gutangazwa mu gihe cy’iminsi makumyabiri (20) mbere y’iyandikwa mu bitabo by’irangamimerere by’aho umwe mu bashyingiranwa atuye cyangwa acumbitse.

Iyo icyo gihe gishize nta tambamira ribaye, ishyingirwa rishingiye ku muco cyangwa ku idini ryabereye hanze y’Igihugu rirandikwa.

Icyakora gushyingiranwa n’abagore benshi cyangwa abagabo benshi ntibishobora kwemerwa mu Rwanda naho byaba byarakurikije amategeko yo mu mahanga.

Mu gihe rero washyingiriwe mu mahanga ugushyingirwa kwanyu kukaba kutaremerwa mu Rwanda ni byiza ko mwakurikiza uko itegeko riteganya kugirango ugushyingirwa kwanyu guhabwe agaciro mu mategeko y’U Rwanda.

Agasaro

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe