Impamvu itera ruswa ishingiye ku gitsina kudacika mu kazi

Yanditswe: 24-12-2015

Ruswa ishingiye ku gitsina iri mu zitangwa cyane mu itangwa ry’akazi no ku bakeneye kuzamurwa mu ntera. Iyi ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ndetse ikaba yanagira ingaruka ku wayitanze, uwayihawe, ikigo uwayisabye akoreramo ndetse no ku wabuze amahirwe igihe akazi kahawe utagakiwe. Nyamara nubwo izi ngaruka zose zihari iyi ruswa bigaragara ko ikomeza kwiyongera aho gucika.

Mu bushakashatsi bwa mbere bwakozwe kuri ruswa ishingiye ku gitsina, bukozwe n’umuryango Transparency International ishami ry’u Rwanda, batanze impamvu ku kuba arizo zigira uruhare mu gutuma tuswa ishingiye ku gitsina idacika mu kazi :

Ubukene : Ubukene bukabije bwugarije imiryango imwe n’imwe mu Rwanda usanga aribwo ntandaro yo kuba abagore n’abakobwa bemera gutanga ruswa ishingiye kuko abayibasaba babafatirana babitewe n’ubukene baba barimo.

Ubushomeri bukabije : Kuba hari abamara igihe kirekire mu bushomeri nta kazi bafite nabyo biri mu mpamvu iteza umurindi ruswa ishingiye ku gitsina dore ko n’umubare munini wabakwa ruswa ishingiye ku gitsina byagaragaye ko uri mu bashaka akazi. Ubwo abakoraga ubu bushakashatsi babazaga umunyamabanga nshingwabikorwa wa Profemmes Twese Hamwe ku isano iri hagati ya ruswa ishingiye mu kazi n’ubushomeri, yasubije ati : “ uko umubare w’abadafite akazi ukomeza kwiyongera ni nako ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi nayo izakomeza kwiyongera ku kigero giteye ubwoba”
Kutigirira icyizere : Kwiburira icyizere nabyo biri mu bituma abagore n’abakobwa bemera gutangwa ruswa ishingiye ku gitsina kuko hari ababa batizeye ko bazabona akazi bakoresheje ubwonko bwabo abandi ugasanga barakabonye ku buryo budasobanutse bagakoresha gutanga umubiri yabo kugirango bagume kuri ako kazi kuko nta cyizere cyo kukagumaho baba bafite.

Kutamenya uburenganzira bwabo : Umugore ukorera I Rwangana watswe ruswa ishingiye ku gitsina n’umukoresha we yagize ati :“Maze imyaka irenga 15 mu kigo nkoreramo. Rimwe nagiranye ikibazo n’umuyobozi wanjye, biza kugaragara ko yashakaga ko turyamana. Munaniye biba ngombwa ko banyimurira mu yindi serivisi kuko byari byageze k’umuyobozi mukuru. Icyaje kuntangaza nuko abagore bamwe bagendaga bavuga ngo narakabije, ng’ubwo se urarusha abandi babikora ? Uwo muyobozi wanjye we ntacyo bigeze bamutwara”.

Kutanyurwa nuko uri : Kutanyurrwa usanga bitera abakwa ruswa ishingiye ku gitsina haba ku bagore n’abakobwa ndetse no ku bagabo n’abasore. Abagore n’abakobwa baba bashaka kuba mu buzima burenze uko bareshya bifuza gutunga imidoka, kwambara imyenda ihenze,.. naho abagabo n’abasore nabo ugasanga bemera amafaranga menshi, imidoka, n’ibindi bitnu bitandukanye bahabwa n’abakoresha b’abagore babakuriye.
Gukandagiza abandi imbaraga ufite mu kazi : Aba boss bamwe usanga bakoresha imbaraga bafite mu kazi bagategeka abakozi babo kuryamana nabo cyangwa se bagapanda ingendo zo hanze no mu ntara bazajyanamo n’umukozi bifuza kugirango babone uko babasaba kuryamana.

Kubura indangagaciro : Ubundi umuntu ufite indangagaciro z’umuco nyarwanda ntaba akwiye gusaba umukozi we ruswa iyo ariyo yose. Ibyo kandi bigaruka no ku wemera kuyitanga kuko nawe nta ndangagaciro z’umuco nyarwanda aba afite igihe yemeye kuyitanga hatitawe ku mpamvu zose yakwitwaza.

Izo ni zimwe mu mpamvu zatanzwe muri raporo y’ubushakashatsi bwakozwe kuri ruswa ishingiye ku gitsina mu bigo byo mu Rwanda.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe