Icyo amategeko ateganya iyo umwana ateye inda undi

Yanditswe: 21-03-2016

Bishobora kubaho ko umwana w’umuhungu utaruzuza imyaka cumi n’umunani yatera inda undi mwana w’umukobwa nawe utarageza imyaka cumi n’umunani. Ese amategeko y’u Rwanda yaba abivugaho iki igihe byabayeho ?

Ubusanzwe iyo umugore cyangwa se umukobwa uri munsi y’imyaka 18 yatewe inda n’umwana uri munsi y’imyaka cumi n’umunani, uwo mugore niwe uhanwa kuko aba yashutse umuhungu kuko amurusha imyaka. Ibyo bifatwa kimwe no ku mukobwa utaruzuza imyaka cumi n’umunani akaba yatewe inda n’umusore cyangwa se umugabo uri hejuru y’imyaka 18, umusore cyangwa se umugabo niwe uhanwa.

Uko bigenda igihe umwana yateye inda undi mwana

Bijya bibaho ko umwana uri munsi y’imyaka cumi n’umunani atera undi mwana inda ugasanga ababyeyi bo ku ruhande rumwe cyane cyane abo ku ruhande rw’umukobwa bashaka gukanga abo ku ruuhande rw’umuhungu, nyamara usibye ubwumvikane bushobora kuba bwakorwa hagashakwa ibyo kurera umwana impande zombi zifatanije, nta tegeko na rimwe riteganya ibihano haba ku muhungu wateye inda cyangwa se ku mukobwa watewe inda.

Kuri ubu mu ivugurura ry’amategeko rishya ryakozwe na komisiyo y’ivugurura ry’amategeko, ubwo bavugururaga itegeko ryo gukuramo inda bavuze ko umwana w’umukobwa utujuje imyaka 18 wasamye inda afashwe ku ngufu azajya aherekezwa n’ababyeyi be bafite ibyangombwa bibyemeza bajye kwa muganga inda ikurwemo.

Ariko na none muri iri vugurura rishya bagarutse ku mwana wateye undi mwana inda bavuga ko mu gihe abana baryamanye bombi bataruzuza imyaka 18 umwe mu babyeyi akajya kurega, bitazajya bifatwa nk’icyaha kuri abo bana, mu gihe ubundi hari ubwo ababyeyi b’umukobwa cyangwa umuhungu bajyaga kurega umwe muri abo bana agafungwa cyangwa akajyanwa mu kigo ngororamuco.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe