Gusaba gatanya biturutse ku bwumvikanye bw’abashakanye

Yanditswe: 25-07-2016

Gutana guturutse ku bwumvikane ni ugusabwa n’abashyingiranywe bombi bamaze kumvikana ku gusesa ishyingirwa no ku nkurikizi zaryo kandi bagashyikiriza umucamanza amasezerano akemura ingaruka z’ubutane ku bashakanye n’umutungo wabo kimwe n’abana babo.

Icyakora ubutane bwasabwe n’umwe mu bashyingiranywe bushobora guhinduka ubutane bwumvikanyweho mu gihe uregwa yemera ko ikirego gifite ishingiro akemera ubutane.
Ibarura ry’umutungo w’abashyingiranywe mbere yo gutandukana ku bwumvikane

Abashyingiranywe biyemeje gusaba gutana kuko babyumvikanyeho bagomba mbere na mbere kubara umutungo wabo mu nyandiko, uwimukanwa n’utimukanwa, kumenya agaciro kawo, kugena ibyo buri muntu yakwegukana hakurikijwe amasezerano agenga uburyo bw‘icungamutungo bahisemo

Ubwumvikane bw’abashyingaranywe ku ngingo za ngombwa mbere yo gutandukana

Abashyingiranywe bagomba nanone kugaragaza mu nyandikomvaho ibyo bemeranyije kuri izi ngingo zikurikira :

1° uwo abana babyaranye cyangwa abo bagize ababo batarababyaye bazahereraho, ari mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, ari na nyuma y’icibwa ry’urubanza rwo gutana ;
2° uruhare rwa buri wese mu bashyingiranywe kubyerekeye kwita ku bana no kubarera ;
3° inzu buri wese mu bashyingiranywe azabamo mu gihe cy’urubanza rwo gutana ;
4° ibitunga umuntu umwe yaha undi mu gihe cy’urubanza rwo gutana kugirango yirwaneho mu gihe adafite ibintu bimuhagije hatitawe ku icungamutungo bahisemo.
Igihe gutana biturutse ku bwumvikane bishobora gukorwa n’uburyo ikirego cy’ubutane gitangwa

Gutana biturutse ku bwumvikane byemerwa gusa nyuma y’imyaka ibiri (2) abashyingiranywe babana. Ikirego cy’ubutane gitangwa mu buryo busanzwe bw’itangwa ry’ibirego mbonezamubano.

Kwitaba kw’abashyingiranywe ku giti cyabo

Abashyingiranywe bashaka ubutane ku bwumvikane bajyana bombi ku mucamanza w’aho baba bakamubwira icyifuzo cyabo cyo gutana

Urubanza rw’ubutane ku bwumvikane

Iyo urukiko rumaze kubona ko abashakanye bafite ubushake bwo gutana kandi ko ubwumvikane bwabo bwabaye nta gahato, n’inyungu z’abana zikaba zitaweho mu buryo buhagije rutegeka ubutane. Iyo ibisabwa bituzuye ntiyemera ubutane.
Kujuririra urubanza rwanga ubutane bushingiye ku bwumvikane

Ubujurire bw’urubanza rwanga ubutane bukorwa mu buryo busanzwe bwo kujuririra imanza. Icyakora ubwo bujurire bwakirwa iyo bukozwe n’abashyingiranywe bombi.
Iyandukura ry’urubanza rwemeza ubutane bushingiye ku bwumvikane

Igihe ubutane bwemejwe n’urubanza rutagishoboye gusubirwamo, imikirize yarwo imenyeshwa, mu mezi abiri (2), n’abashakanye cyangwa se na buri wese ubifitemo inyungu, umwanditsi w’irangamimerere w’aho ishyingirwa ryabereye n’uw’aho abashyingiranywe batuye. Inyandiko ikandikwa mu mpande y’inyandiko y’ishyingirwa n’iy’ivuka ry’abashyingiranywe.

Byakuwe mu mushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango

ku bindi bisobanuro kanda aha http://www.parliament.gov.rw/uploads/tx_publications/DRAFT__LAW_GOVERNING_PERSONS_AND__FAMILY.pdf

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe