Ministiri Gashumba yakebuye abagabo

Yanditswe: 27-04-2016

Minsitri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Dr.Diane Gashumba yakebuye abagabo abasaba kitigira ntibindeba mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi.

Ibi Ministri Gashumba yabivuze ubwo yatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi mu karere ka Gicumbi akaba yasabye abagabo nabo gushyiraho akabo mu kubungabunga ubuzima bw’abana n’ababyeyi.

Ministri Gashumba yavuze ko inshingano zo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi zigomba kuba iza buri wese aho kumva ko zigomba kuba iz’abagore gusa.

Ati : “ Birasaba ubushake n’ubwitange bwa buri wese kugirango intego twihaye muri iki cyumweru zigerweho”

Minisitiri Gashumba yanasabye abantu bose kwitabira umugoroba w’ababyeyi cyane abagabo, nka hamwe muhashobora kunyuzwa ubukangurambaga bwo kwita ku mibereho y’ababyeyi n’abana kandi hakanafatirwa ingamba.

Nubwo byagaragaye ko kudafatanya kw’abagore n’abagabo mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi ari kimwe mu mbogamizi ituma hakiboneka abana n’ababyeyi bdafite ubuzima bwiza, Ministri Gashumba avuga ko u Rwanda rumaze kugera ku ntera ishimishije.

Yagize ati : “ Twateye intambwe ndende ndetse twageze ku ntego z’ikinyagihumbi ariko kandi turacyafite urugendo rurerure.”

Muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi hari gahunda zitandukanye zirimo gukomeza gushishikariza ababyeyi guhesha abana babo inkingo zose kandi ku gihe, gukangurira abaturage kugira umuco w’isuku,kuringaniza imbyaro no gukomeza kurwanya malariya cyane bibutsa abaturage gusiba ahari ibinogo bibika amazi, gukuraho ibihuru byegereye ingo zabo no kwigisha ingimbi n’abangavu kwirinda inda zitateguwe kand bikazakomeza ntibigarukire muri iki cyumweru gusa

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe