Umumaro wo gutera akabariro ku mugore utwite

Yanditswe: 05-04-2016

Abantu benshi bakunze kwibeshya ko umugore utwite atemerewe gutera akabariro ariko siko bimeze kuko mu gihe nta kindi kibazo afite ngo umuganga abe yaramusabye kuba abihagaritse, icyo gikorwa kirakomeza ndetse kiba ari n’igenzi kuko hari umumaro bigirira umugore utwite.

Dore imwe mu mimaro yo gutera akabariro ku mugore utwite :
Kubongerera urukundo n’uwo mwashakanye :
Kimwe mu bintu bituma amashakanye bakomeza gukundana gutera akabariro biri mu bibafasha gukomeza urwo rukondo ndetse bikagirira umugore utwite n’umwana twite kuko umugore utwite aba akeneye gugaragarizwa urukundo biriseho.

Gukomeza imikaya( muscles) ifasha mu kubyara neza : Gukora imibonano mpuzabitsina umugore utwite abyishimiye bimufasha gukomeza imikaya yo mu myanya myiraburikiro bikazatuma abasha kubyara neza.

Kongera umudahangarwa bw’umubiri : Umugore utwite aba akeneye ko umubiri we wongererwa ubudahangarwa kugirango we n’umwana atwite bamererwe neza. Ubwo budahangarwa ntibuturuka mu byo umugore uwtite arya gusa ahubwo no gutera akabariro nabyo byabimufashamo.

Kuruhura no kurinda umuvuduko w’amaraso : Mu gihe cyo ghutera akabariro hari umusemburo uvubuka witwa oxytocin, uwo musemburo ukaba ufasha mu kugabanya umunaniro no gutuma amaraso atembera ku kigero cyiza.

Gutuma usinzira neza : Umugore utwite aba akeneye kuruhuka no gusinzira neza ariko hari ubwo bitamukundira ugasanga araye ari maso bigatuma umubiri we umererwa nabi. Gutera akabariro rero biri mu byagufasha kubona ibitotsi no kuruhuka neza nkuko bikwiye ku mugore utwite.

Iyo ni imwe mu mimaro yo gutera akabariro ku mugore utwite, bivuze jko mu giohe umugore nta kindi kibazo afite ngo abe yarabujijwe n’umuganga gutera akabariro nta yindi mpamvu yamubuza gutera akabariro gusa na none we n’umugabo we bakarya bitwara neza kugirango badahungabanya umugore n’umwana batwite.

Source : elcrema

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe