Ibibazo abana b’imfubyi bagira ku icungwa ry’imitungo yabo

Yanditswe: 08-02-2016

Icunga ry’umutungo w’umwana w’imfubyi urererwa mu kigo cy’imfubyi cyangwa urererwa mu muryango wamwakiriye n’ikibazo cy’abana bahindutse abakuru b’ingo uko biteye ubu usanga birimo ibibazo kuko nta rwego rw’amategeko rwateganyijwe rwo gucunga umutungo wabo bana b’imfubyi.

Abo bana ibyabo bigenda babibona, bikagenda bitwawe na bene wabo mu muryango n’abaturanyi bitwaje ko ngo babatunze. Ibigo birera abana b’imfubyi nabyo nta butumwa byahawe bwo gucunga imitungo y’izo mfubyi. Ikibazo cy’imitungo y’abana barerwa mu miryango yabakiriye nacyo ni ingorabahizi.

Umwana ushyizwe mu muryango wo kumurera aba atagengwa n’ubwishingire cyangwa n’ibyerekeye kugirwa umwana n’umubyeyi utaramubyaye, bityo imicungire y’umutungo we igahomberamo. Mu rwego rw’amategeko uwo muryango wamwakiriye nta gikorwa na kimwe ushobora kumukorera kijyanye n’icungwa ry’umutungo we.

Ikindi cyiciro kiri mu bibazo byo gucunga imitungo kigizwe n’abana bahindutse abakuru b’ingo nyuma y’urupfu rw’ababyeyi babo.Abenshi muri bo ntabwo baba bazi imitungo ababyeyi babo basize ndetse n’ingano yayo..
Hakorwa iki ?

Kimwe mu bisubizo cyaba ko Leta yashinga abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge abo bana bakomokamo, bakabarindira imitungo nyuma yo kuyibarura. Ikindi gishoboka ni ubwishingire bukozwe na Leta nkuko buteganywa n’amategeko. Kugeza ubu bigaragara ko ubu bwishingire butigeze bubaho, birakwiye ko Leta yabushyira mu bikorwa bityo kikaba igisubizo ku bibazo byinshi by’abana b’imfubyi.

Byanditswe hifashishijwe inyandiko yitwa “dusobanukirwe n’amategeko agenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura”

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe