Ibimenyetso bikwereka ko umusore mukundana azagufata nabi mu rugo

Yanditswe: 26-11-2015

Iyo umusore n’inkumi bakundana hari ubwo bose baba bameze nk’impumyi nkuko bakunda kuvuga ko urukundo ari impumyi. Ariko burya uramutse witegereje neza hari ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana atazavamo umugabo mwiza.

Umusore udashaka kumenya amateka yawe : hari umusore uba udashishikajwe no kumenya amateka yawe rimwe na rimwe ibyo wamubwiye ugasanga ntabyibuka agahora agusubirishamo ibintu yakagombye kuba yarafashe mu mutwe ukurikije urugero mugezeho mu rukundo. Urugero niba waramubwiye itariki yawe y’amavuko ariko akaba atajya ayizirikana bikwereka ko atakwitayeho.

Akunda kuguhisha : Niba umusore mukundana adakunda kukubwira ibikorwa bye cyangwa se ngo ube uzi gahunda ze za buri munsi ni kimwe mu bimenyetso bikwereka ko niyo mwabana nabwo atazagufata neza. Ntugatekereze ko nimubana aribwo uwo musore azahinduka mwiza kurusha uko ari ubu ahubwo ashobora kuzaba mubi kurushaho.

Umusore udatinya gutereta abandi bakobwa muri kumwe : Kuvugisha abandi bakobwa ntiwabimubuza ariko niba ujya ubona atangiye kubatereta bikarenza urugero rwo kubavugisha bisanzwe jya umenya ko nimubana nabwo azakomeza uwo muco akajya aguca inyuma.

Ntajya yita ku byo yagusezeranije : umusore mugirana masezerano nyuma akazakubwira ko yabyibagiwe cyangwa se ko yabiretse abishaka uwo nawe uba ugomba kumwitondera kuko aba atazavamo umugabo mwiza.

Ntajya yumva ibyifuzo byawe : Niba umusore mukundana atajya aha agaciro ibyifuzo byawe kandi we agashaka ko ibye ubyumva uwo nawe ntaba azavamo umugabo mwiza uzaguha amahoro ngo mwubake urugo rwanyu neza.

Umusore utita ku babyeyi be : umusore utita ku babyeyi be nawe biragorana ko yazita no kumugore we. Urugero niba ukundana n’umusore buri gihe wamubaza amakuru y’ababyeyi be ugasanga ntayo azi, aho utangire kujya ugira amakenga.

Arahindagurika mu rukundo : umusore uhindagurika mu rukundo uyu munsi mukaba mwakundanye cyane ejo mwashwana akakwanga burundu kugeza igihe ari wowe ufashe umwanzuro wo kumusaba imbabazi kandi wenda ari nawe wakosheje, uwo nawe aba ari uwo kwitondera.

Umukorera byinshi byiza ariko we ntakwitura : Umusore uha impano agaceceka, ukamugira inama ariko akaba atarakugira inama, ukaba ari wowe buri gihe umusaba ko mwasohokana kandi we ntabigusabe, ugahora umuhangayikiye ariko we bikaba ntacyo bimubwiye, uwo ntaba azavamo umugabo muzubaka ngo urugo rwanyu runezerwe kuko ashobora no kubikorera kuko abona ko umwihambiraho ariko we akaba atagukunze.

Mu gihe ufite umusore mukundana ni byiza ko wajya utekereza kure ukibaza ko ashobora kuzavamo umugabo mwiza uzubaka urugo runezerewe, ukirinda kwinjira mu rukundo ugarukiriza amaso gusa ku munsi w’ubukwe, ugatekereza na nyuma yaho niba muzabana neza urugo rwanyu rugakomera

Source : afriquefemmes
Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe