Amategeko agenga kurera umwana uba hanze

Yanditswe: 11-07-2016

Ukubera umubyeyi uwo utabyaye ku rwego mpuzamahanga ni uburyo butuma habaho isano hagati y’umwana n’umubyeyi badahuje amaraso ariko bombi bakaba badatuye mu gihugu kimwe. ukubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga bishobora gukorwa mu buryo bworoheje cyangwa mu buryo busesuye.

Igihe habaho ukubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga Habaho ukubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga iyo uwo mwana ugize uwawe :

  1. • Abusanzwe aba mu Rwanda kandi akaba agomba kujyanwa mu gihugu cy’amahanga ;
  2. • Agomba kuva mu gihugu akomotsemo akaza mu Rwanda ;
  3. • Aba mu Rwanda ariko nta burenganzira afite bwo kuhatura cyangwa kuhamara igihe kirenze amezi atatu (3), ahubwo ari ukugira ngo abone umubera umubyeyi cyangwa abamubera ababyeyi bataramubyaye bo ubusanzwe baba mu Rwanda
  4. Kugira ngo habeho kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga ibi bikurikira bigomba kwitabwaho :
  5. • ko inyungu z’umwana arizo zigamijwe ;
  6. • ko nta muntu wundi uri mu gihugu umwana akomokamo wifuza kumubera umubyeyi ;
  7. • ko abantu bagomba kwemera ko habaho kubera umubyeyi umwana utabyaye babikoze nta gahato, kandi bagiriwe inama zihagije ku byerekeranye n’inkurikizi z’uko kwemera ;
  8. • ko Igihugu ugirwa umwana agomba kujyanwamo cyagaragaje ko ushaka kuba umubyeyi w’uwo atabyaye ku rwego mpuzamahanga afite ubushobozi n’ubunyangamugayo bwo kubera umubyeyi umwana atabyaye ;
  9. • ko igihugu cy’ushaka kuba umubyeyi w’umwana atabyaye cyemeye ko umwana azemererwa kwinjira no gutura ku buryo buhoraho muri icyo gihugu
  10. • Ibindi bigomba kwitabwaho mu kubera umubyeyi umwana utabyaye n’uburyo bikorwa biteganywa n’iteka rya minisitiri ufite abana mu nshingano ze.

Uko niko itegeko riteganya ku kuba wabera umubyeyi umwana utabyaye kandi mukaba musanzwe mudatuye mu gihugu kimwe.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe