Igihe uwo mwashakanye yikunda cyane nuko wabyitwaramo

Yanditswe: 24-11-2015

Igihe uwo mwashakanye afite kwikunda gukabije biragorana ko wumva ukunzwe nubwo we waba umukunda ku kigero cyo hejuru. Gusa na none ntibivuze ko ntacyo wakora ngo ube wabana neza n’umuntu wikunda igiye wamaze kumubonaho iyo ngeso.

Dore bimwe mu bizakwereka ko uwo mwashakanye yikunda ku rugero rwo hejuru nkuko urubuga rwitwa professionalcounselling rubitangaza :

  • • Kwiyemera cyane no kumva ko ariwe ufite ubushobozi ku bintu byose
  • • Guhora yigereranya n’abantu bo mu byiciro byo hejuru ndetse ugasanga aribo yumva ibitekerezo byabo gusa.
  • • Ntakunda ko ugira ikintu kibi umuvugaho no mu gihe ushaka ko yikosora
  • • Ntakunda ko muvugana ku gitecyerezo cyawe
  • • Ubona adashishikajwe no kwita ku buzima bwawe ngo amenye uko umerewe nko mu gihe warwaye, ufite ibibazo se ,…
  • • Ntajya agaragaza ko agushimiye igihe wakoze neza cyangwa se ngo ahe agaciro ubuzima bwawe bwite n’ibyo ukunda.
  • • Akunda gukoresha ijambo ibintu byanjye ntiyibuke ko mubifatanije nk’abashakanye. Urugero uzasanga avuga ngo :"inzu yanjye mwayanduje, …"

Ese ni iki gitera umuntu kwikunda birengeje urugero ?
Kwikunda birengeje urugero bishobora kuba ingaruka zo kuba hari ibyo umuntu yakeneye akiri umwana ariko ntabibone. Urugero nko kuba umwana yarakeneye urukundo rw’ababyeyi ahubwo akabona ikinyuranyo abari kumugirira neza akaba aribo bamugirira nabi.

Ingaruka zo gufatwa nabi n’abakagombye kwita ku mwana usanga aribyo bivuyemo kwikunda gukabije igihe umuntu amaze gukura bagashaka kwibwira ko bakunzwe nabo ubwabo kandi ko ari bantu beza kuri bo ubwabo.

Uko wabyitwaramo

Birashoboka ko ubona ko urukundo umubano wanyu n’uwo mwashakanye utagenda neza kubera kwikunda kwe gukabije, hari ubwo wumva ntacyoukivuze imbere ye, witakarije icyizere, n’izindi ngaruka nyinshi zatangiye kukugeraho. Gusa hari icyizere ko mwakomeza kubana kandi neza igihe wumva ko ukimukunze.

Dore ibyagufasha :

  • • Gerageza kurwanya ibintu bituma akwibandaho akabona makosa yawe gusa
  • • Emera ko udashobora kumuhindura
  • • Jya ufata umwanya munini wo gutekereza ku bindi bintu byiza afite mu mibanire yanyu aho guhora utekereza ku kwikunda kwe gusa
  • • Menya amateka ye urebe ko imyitwarire ye ntaho uhiriye n’ibyo yaba yaranyuzemo akiri muto bizagufasha kumwihanganira.
  • • Gisha inama abantu wizera nka pasiteri wawe cyangwa se undi muntu wizera
  • Ibi ni bimwe mu byagufasha kubana neza n’umuntu ufite ingeso yo kwikunda bikabije.

Ni byiza ko wabanza kumugerageza ukareba ko utabasha kubana nawe mbere yo gufata umwanzuro wo gutandukana nawe kuko iyi ngeso ishobora no gutanya abashakanye

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe