Sobanukirwa n’itegeko rishya ku kiruhuko cy’umubyeyi

Yanditswe: 22-02-2016

Itegeko rishya riherutse gutorwa n’abadepite rivuga ko umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara azajya ahembwa umushahara wose mu byumweru 12, igihe we n’umukoresha we batanze ubwishingizi bw’umubyeyi. Gusa kuko ari itegeko rishya hari benshi badasobanukiwe uko riteye, abo rireba nabo ribatreba.

Itegeko risanzweho riteganya ko umugore ugiye mu kiruhuko cyo kubyara adasanzwe abifitiye ubwishingizi, ahembwa umushahara wose ibyumweru bitandatu, yahitamo kongeraho ibindi bitandatu agahembwa 20%, ariko kugeza ubu ubwishingizi bw’umugore wabyaye bwari butarashyirwaho.

Umushinga w’itegeko rishyiraho rikanagena imitunganyirize y’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, uherutse kwemezwa mu cyumweru gishize, urashyira mu bikorwa itegeko ry’umurimo ryatowe mu 2009.

By’umwihariko ni mu ngingo yavugaga ko ku mugore uri mu kiruhuko cyo kubyara hari ibyumweru bitandatu bya mbere byishyurwa n’umukoresha umushahara wose, ariko ibyumweru bitandatu bya nyuma bikaba nta bwishingizi byari bifite.

Kugirango umubyeyi abona umushahara w’ibyo byumweru byose 12 abakozi bakazajya batanga mu kigo cy’ubwiteganyirize, RSSB, umusanzu ungana na 0.3% by’umushahara, abakoresha bakongeraho 0.3% kuri buri mukozi, nk’umusanzu w’ubwishingizi.

Ni nde uzajya uha umugore wabyaye uwo mushahara
Umukoresha niwe uzajya uhemba umugore uri mu kiruhuko nkuko bisanzwe hanyuma ariko agasabwa gutanga impapuro zibyemeza mu kigo cy’ubwishingizi hatarenze amezi atandatu kugirango asubizwe amafaranga yahaye umukozi we.

Ni bande iri tegeko rireba nabo ritareba

Abagore bataramara ukwezi bakora ntibarebwa n’iri tegeko kuko baba bataratanga umusanzu wabo mu kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize. Abagore badakora na bo iri tegeko ntiribareba kuko baba basanzwe basanzwe bafite umwanya wo kwita ku bana babo, ku bwibyo rero, nubwo umugabo we yaba akora ndetse atanga umusanzu we mu kigo cy’ubwiteganyirize umugore we ntabwo yahabwa ibyo iri tegeko riteganya.

Iyo umubyeyi agize ikibazo atwite mbere yo kubyara, ahabwa ikiruhuko cy’uburwayi, bivuze ko na we iri tegeko ritamureba muri icyo gihe.

Iri tegeko rireba n’abakoresha n’abakozi bo mu bigo byigenga kandi rinateganya ibihano kubatazubahiriza ibirikubiyemo.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe