Amakosa uzirinda gukora ku nshuti z’umuhungu mukundana

Yanditswe: 01-04-2016

Hari amakosa umukobwa agomba kwirinda gukora igihe cyose ari kumwe na bagenzi b’umuhungu bakundana kuko hari imyitwarire ashobora kugira idahwitse ikaba yabaviramo gushwana bya hato na hato cyangwa bigatuma batandukana burundu kuko atamenye uko yitwara ku nshuti z’umukunzi we cyane cyane iz’abahungu.

Kumena amabanga y’urukundo ; kirazira kubwira inshuti z’umuhungu mukundana uko mubana n’umukunzi wawe,cyangwa wirirwa ubabwira buri kimwe cyose ,mbese ugasanga imibanire yanyu yose bayizi kuko ibi iyo umuhungu abimenye ,akumva ko ari wowe ubibabwira bishobora kumurakaza cyane bikaba byabaviramo no gutandukana kuko ntwakwishimira kumva ibye byose bizwi na buri wese,kandi burya nubwo baba ari inshuti ariko haba hari ibyo batagomba kumenya.

Kugirana umubano wihariye ; si byiza ko umukobwa usanga afitanye ubucuti cyangwa umubano wimbitse n’inshuti z’umuhungu bakundana cyane cyane iyo ari abahungu bagenzi be kuko ibi nabyo byatuma akeka ko ushobora kuba unamuca inyuma niba hari uburyo ubana nabo we atazi,urumva ko atagushira amakenga,kuri uwo mubano udasanzwe.

Kubumvira cyane ; hari igihe usanga umukobwa asigaye yumvira inshuti z’umuhungu bakundana kurenza nyirubwite,ukibaza niba ari bo yubaha kurusha uwo bakundana.Ibi si byiza na gato kuko bigaragaza abo uha agaciro cyane,kandi bishobora kuba intandaro yo gushwana.

Kugirana agakungu ; kirazira kuba umukobwa yagirana agakungu n’inshuti z’umuhungu bakundana,ugasanga bahora mu kigare kimwe kandi kitarangwamo umukunzi we,ahubwo ugasanga bafitanye urukururano rudashira.Ibi bishobora kubabaza cyane umuhungu mukundana ndetse bikavamo no gufuha kuko aba abona iyo myitwarire idakwiye kukuranga cyeretse nibura mubaye muri kumwe .

Umukobwa uzi ubwenge aba agomba kugendera kure bene iyi myitwarire kugira ngo bitabangamire umubano we n’umukunzi we. Inshuti z’umuhungu mukundana ugomba kuzikunda bisanzwe,ukabaganiriza mu kinyabupfura,ntubahe umwanya urenze uwo uha uwo mukundana, kandi ukirinda ibi byose twavuze haruguru igihe utari kumwe n’umukunzi wawe kugira ngo utamutera umutima mubi, maze ubucuti bugakomeza no mu gihe mwaba mwaramaze kubana babandi bakazaba inshuti z’umuryango.

NZIZA Paccy
source ;elcrema

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe