Ibyo wakora ukabana neza na basaza bawe,igihe bagusuzugura kandi uri inkumi

Yanditswe: 25-10-2015

Bijya bibaho ko umukobwa w’inkumi ashobora kubana na basaza be b’abasore,ariko ugasanga bamusuzugura cyane ndetse ntibamuhe ubwisanzure buhagije ,cyane cyane iyo batabana n’ababyeyi babo bakamuhangayikisha cyane kuko ari umukobwa,ariko nawe ugasanga hari imyitwarire afite ituma batumvikana,nyamara hari uburyo bwiza bwo kubikemura no kongera kugarura ubucuti bwawe na basaza bawe.

Kububaha ;umukobwa ubana na basaza be aba agomba kububaha baba bakuru cyangwa bato kuri we, kuko burya nta muhungu ushobora kwemera gusuzugurwa n’uwariwe wese nubwo yaba umuvandimwe we.

Ugomba kumenya icyo banga n’icyo bakunda kuburyo udakora ikibabangamiye kugira ngo mubane neza.Kubahana rero bituma bagukunda bakakwiyumvamo kandi nabo ntibabona aho bahera bagusuzugura.

Kumenya urugo ; kubana na basaza bawe uri umukobwa biba bigusaba ko ugomba kuba nka mutima w’urugo ukarumenya ukarwitaho kandi ukabigira inshingano zawe ntawe usiganya.Ariko cyane cyane ukita ku isuku yaho kuko ntabwo abo bahungu aribo bakwiye gukora isuku yo mu rugo uhari

Kubafasha imirimo ; si byiza ko usiganya basaza bawe mu mirimo itandukanye ahubwo habaho gufatanye kandi ukabikora bigushimishije,nabo babona ko uri umukobwa w’umutima maze bakarushaho kugukunda rimwe na rimwe bakanakuruhura ku mirimo imwe n’imwe.

Kubabwira neza ; si byiza ko ugirira umushiha abavandimwe bawe mubana kabone nubwo baba bakubabaje,ugomba kubabwira neza ukabereka umutima mwiza kandi ugakunda kubaganiriza utavanguyemo n’umwe kugira ngo bidateza umwuka mubi mu bavandimwe bawe.

Ibi nibyo bishobora gufasha umukobwa ubana na basaza be wenyine, bigatuma bamukunda kandi bakamwiyumvamo cyane ugasanga yaratese muri basaza be,kabone nubwo baba basanzwe bamusuzugura bitwaje ko ari umukobwa urukundo ruragaruka bakamuha agaciro akwiye.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe