Amazina yemewe mu mategeko n’uburyo wahinduza izina

Yanditswe: 17-05-2016

Abantu benshi ntibaha agaciro amazina yabo haba mu buryo bwo kuyatondeka ugasanga rimwe umuntu afite make ubundi akagira menshi. Nyamara burya izina ni ikintu cyo kwitondera ukamenya amazina yawe uziko yemewe. Ku bafite amazina bashaka guhindura nabo hari uburyo ibyo binyuzwamo akaba yahindurwa.

Reka tubanze tumenya amazina yemewe :
Ibigize izina

Izina rigizwe n’izina bwite n‘izina ry’ingereka. Izina ry’ingereka rishobora kuba izina ry’idini, iry’umuryango cyangwa yombi. Uru rutonde rw’amazina rugomba gukurikizwa mu nyandiko z’ubutegetsi, bitaba ibyo inyandiko igata agaciro.

Igihamya izina ry’umuntu

  1. Izina ry ’umuntu ni iryanditse mu nyandiko ye y’ivuka.

Uburenganzira bwo kugira izina
Umwana wese afite uburenganzira bwo kugira izina. Ababyeyi cyangwa abamufiteho ububasha bwa kibyeyi bafite inshingano zo kumuhitiramo izina bashaka.

Amazina abujijwe
Umwana ntashobora kwitwa amazina yose ya se, aya nyina cyangwa ay’abo bavukana. Izina ntirishobora gusesereza imigenzo myiza cyangwa ubunyangamugayo by’abantu. Iyo bimeze bityo, umwanditsi w’irangamimerere agira inama uwamenyesheje ivuka guhitamo irindi zina

Icyakora iyo bananiwe kumvikana, umwanditsi w’irangamimerere yandika izina abwiwe, nyir’ukurihabwa akaba yazasaba ko rihindurwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Ingaruka zo gushyingirwa cyangwa z’amasezerano y’idini ku izina

Ishyingirwa cyangwa amasezerano y’abanyamadini ntibihindura izina ry’umuntu. Icyakora ku bwumvikane bw’abashyingiranywe, umwe mu bashyingiranywe afite uburenganzira bwo kwitwa izina ry’uwo bashyingiranywe ariko bigomba gukorerwa imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho atuye.

Gukoresha izina ry’amasezerano y’idini nabyo biremewe iyo bikorewe imbere y’Umwanditsi w’Irangamimerere w’aho ubishaka atuye.

Abashyingiranywe bari basanzwe bakoresha amazina y’umwe muri bo cyangwa abakoresha amazina y’amasezerano y’idini mbere y’uko iri tegeko ritangira gukurikizwa, bakomeza kuyakoresha.

Guhindura izina
Guhindura izina biri mu bubasha bwa Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze bisabwe na nyir’ukwitwa izina

Gusaba guhindura izina bikorwa na nyir’izina ku mpamvu zikurikira :

  • • Iyo izina ritesha agaciro nyiraryo ;
  • • Iyo izina ari irigenurano ;
  • • Iyo izina risesereza imyifatire mbonezabupfura cyangwa ubunyangamugayo bw’abantu ;
  • • Iyo hari undi ukoresha izina ku buryo rishobora kumwangiriza icyubahiro cyangwa umutungo.

Uburyo n’inzira bikurikizwa mu guhindura izina bishyirwaho n‘iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Ingaruka zo guhindura izina

Uguhindura izina bigira agaciro ari uko izina rishya ryanditswe mu gitabo cy’inyandiko z’ivuka. Inyandiko zakozwe mu izina rya mbere zifatwa nk’izakozwe ku izina rishya. Nyirubwite cyangwa undi wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba ko izo nyandiko zandukurwaho izina rishya

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe