-
insokozo ya dread
Ubu ni uburyo wafunga dread ukaba wazisohokana cyangwa ukazijyana ku kazi. zifunze zizingazinze ( bouclé). ushobora kusifunga chignon cyangwa ukazirekura bitewe n’imyenda wambaye ndetse n’aho uzijyanye. Simbi
-
insokozo ya week end
Iyi ni insokozo washyiraho mu gihe ufite gahunda za week end zitari ibirori, nko guhaha, guhura n’inshuti, cyangwa se pic nique.
-
chignon ku misatsi miremire
Iyi ni chignon ku misatsi miremire, utarinze gushyiraho meshe cyangwa plante. ni shignon nziza wajyana ku kazi, cyangwa se wakiriye abashyitsi iwawe. icyiza cy’iyi chignon kandi ni uko unarambuye imisstsi biba byiza kubera ko harimo ibigudi. ni insokozo ya Serenty Spa.
-
insokozo irimbitse
Iyi ni chignon wasokoza ushaka kurimba cyane, ufite nk’iminsi mikuru. by’umwihariko yajyana no kwamabara imikenyero. ni insokozo yakozwa na Salon iri muri lemigo Hotel
-
chignon y’ubukwe
Iyi ni insokozo ijyanye n’ibirori cyane cyane ubukwe bwo Gusaba. ishoborwa gusokozwa n’abaherekeza umugeni mu gihe bambaye imikenyero. insokozo yakozwe na Serenity Spa.
-
insokozo yo kurimba
Iyi ni insokozo yo mu birori nko mu gusaba. Yabera umudamu wambaye imikenyerero. ni insokozo nziza yo guhindura ku bantu bafite imisatsi mirermire bakunda gusokoza insokozo zimwe. Yasokojwe na Serenity Spa.
-
chignon yo ku kazi
Iyi ni chignon isanzwe ku muntu ufite imisatsi miremire. Wayisokoza watangiye ku wa mbere ugiye ku kazi cyane cyane ufite inama. Ushobora kuyiffungira ukoresheje aka elastique hamwe n’ama pince. Astrida
-
Insokozo isanzwe
Iyi ni insokozo isanzwe ku muntu ufite imisatsi miremire. Wayisokoza watangiye week end, waba uri mu rugo cyangwa se ugiye muri gahunda zoroheje nko gusura umuturanyi cyangwa se guhura n’incuti yawe ngo muganire. Iyi nsokozo rero ntago igusaba kujya muri salon de coiffure, wayisokoza wenyine. Astrida