Uko wakoresha amazi y’umuceri ku musatsi udefirije ugashashagirana

Yanditswe: 28-03-2015

Amazi y’umuceri ni umuti gakondo udahenda kandi ugatuma imisatsi yawe isa neza cyane igihe idefrije. Amazi y’umuceri afasha cyane abantu badefriza ugasanga imisatsi yabo imeze nk’idafite amavuta ku buryo n’iyo umuyaga uhushye ubona umusatsi utanyeganyega kandi ari mwinshi.

Uko amazi y’umuceri akoreshwa ku misatsi :
Togosa umuceri nkuko bisanzwe ushyiremo amazi menshi kugirango uze gukuraho ayo gukoresha mu misatsi.

Ushobora no kubanza gushyira umuceri mu mazi ukamaramo umwanya munini nk’iminota 20, ayo mazi akaba ariyo uza gukoresha.

Karaba mu mutwe neza nyuma uze gushyiramo amazi y’umuceri usige hose mu musatsi ugende unogereza gahoro gahoro n’intoki.

Nyuma y’iminota cumi n’itanu ushobora gusokoza nkuko bisanzwe ukareka amazi akumiramo cyagwa se ugafunga mo igitambaro ukabirarana ijoro ryose ukazabikura mo bucyeye ukoresheje amazi y’akazuyazi.

Umuceri rero tumenye ko ushobora gutuma ugira imisatsi isa neza kandi ntibikubize no kuwugabura kuko ukoresha amzi yawo gusa.

Byakuwe kuri Afriquefemmes.com