Uburyo bworoshye wakura impumuro mbi mu musatsi

Yanditswe: 29-01-2016

Hari abantu usanga bafite imisatsi ihumura nabi kandi atari uko bagir aumwanda ahubwo kuko mu mutwe habamo ibyo bita sebum ziba riri ku mutwe zigakwira mu musatsi, ugasanga iyo zibaye nyinshi zituma mu mutwe hahura nabi niyo wahakaraba ikumva bidashiramo.

Dore uburyo bworoshye bwagufasha

  1. • Kujya wunyuza mu mutwe n’amazi arimo vinaigre
  2. • Kumutsa mu mutwe bihagije ukirinda gusigamo amavuta hagitose
  3. • Kujya ukora mask y’ibumba ry’icyatsi, fata ibumba cy’icyatsi utobe mu mazi usage mu mutwe rimaremo iminota 15 urikarebemo ukoresheje amazi arimo vinaigre cyangwa indimu

Ubwo ni bwo buryo bworoshye bagufasha gutandukna n’impumuro mbi mu musatsi waba udefrije, uguye kuwusuka, cyangwa se uri naturel.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe