Isuku y’umusatsi ku muntu ukora siporo

Yanditswe: 23-04-2016

Iyo umuntu akora sport kandi afite n’umusatsi mwinshi aba agomba kuwugirira isuku ihagije kuko iyo utawusukuye usanga harimo impumuro mbi n’umwanda mwinshi uturuka ku byuya umuntu aba yabize,bityo uwo mwanda ugafunga utwengeruhu bikaba byaviramo umusatsi gucikagurika bya hato na hato.

Inama ku muntu ufite umusatsi kandi akunda gukora siporo

1. Igihe witeguye kujya gukora sport uba ugomba gufunga umusatsi neza ukawukoramo shinyo cyangwa ukawubohamo ibituta kandi ugafunga igitambaro gito imbere mu gahanga kuburyo ntaho umusatsi uhurira n’ibyuya byo mu maso cyangwa amazi.
2. Iyo uvuye muri siporo,uhambura umusatsi wawe neza ukawurekura ukaba wumva akayaga ukabanza ukanarekeraho kubira ibyuya.ubwo ni mbere yo kujya mu bwiyuhagiriro koga.
3. Iyo ugiye koga uhita unamesa mu musatsi ukoresheje shampoo yabugenewe cyangwa se waba udafite umwanya wo kumesamo ako kanya,ukawumutsa neza ukoresheje sechoir.
4. Nyuma yo kuwumutsa neza, ugasigamo amavuta yabugenewe azana impumuro nziza mu musatsi wawe.

Ibyo ugomba kuzirikana:

- Iyo utega igitambaro kirinda umusatsi guhura n’ibyuya byo mu maso,ntabwo ugishyira mu musatsi neza ahubwo kiba kiri mu gahanga imbere.
- Iyo wumutsa umusatsi wawe ukoreshe sechoir wirinda gukoresha umuriro mwinshi kandi ukirinda no kuyegereza umusatsi cyane uyitsindagiramo nkuko bamwe babigenza.
- Ibuka kunywa amazi menshi mu gihe cya siporo kuko bifasha umusatsi wawe kudacikagurika kubera ubuhehere bwo mu mubiri.

Ibi nibyo bifasha umusatsi wawe kuba mwiza kandi ntiwangizwe no gukora siporo ku bantu bakunda kuyikora kandi bafite n’umusatsi mwinshi.

Source;afriquefemme
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.