Uburyo ugomba kwita ku musatsi mu gihe cy’izuba ryinshi

Yanditswe: 08-01-2016

Igihe cy’izuba ryinshi,ni igihe cyo kwita ku musatsi kuko izuba ni ribi ku musatsi ndetse iyo utawubungabunze usanga uhangirikiye cyangwa ugasanga udasa neza cyangwa ugasaza vuba.

  • 1. Mu gihe cy’izuba ugomba gusiga amavuta mu musatsi igihe cyose ugiye gusokoza kugira ngo ube woroshye kandi uwurinde kumagara no kuzamo imvuvu.
  • 2. Kunywa amazi menshi nabyo birinda umusatsi kandi bigatuma uba uhehereye,ndetse ugafata n’umwanya ugateramo amazi mu musatsi wajya gusokoza ukawumutsa,bituma uba mwiza n’izuba ntirigire icyo riwukoraho.
  • 3.Ushobora kandi kuwushyiramo giriserine ivanze n’ubuki n’amazi makeya,ukabisiga mu musatsi buri munsi maze ukamesamo,bituma umusatsi ukura vuba kandi ukaba uhehereye,ndetse bikawurinda no gucikagurika.
  • 4.Nanone wakoresha igi rivanze ukabisiga mu musatsi ukaza gukarabamo bimaze kuma,nabyo boroshya umusatsi kandi bikawurinda kwangizwa n’izuba ryinshii.
  • 5.Igihe ugiye kugenda ku zuba,jya wambara ingofero cyangwa witwikire umutaka bituma izuba ritakwangiriza umusatsi.

Ubu nibwo buryo wakoresha wita ku musatsi wawe mu gihe cy’izuba ryinshi kandi bigatuma ukura vuba ndetse bikawurinda gucikagurika no kuzamo imvuvu.

Source ;madivas

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe