Uko wakwita ku musatsi ukoresheje amata ya soya
Yanditswe: 27-05-2016
Amata ya soya azwiho kuba afite intungamubiri zihagije ku bayanywa, nyamara umumaro wayo si ukuyanywa gusa kuko anafitiye umumaro umusatsi wacu akaba awurinda gucika no kunanuka kubera amaproteines aboneka mu mata y’ibihingwa bya soya
Dore uko wakoresha amata ya soya ku musatsi :
Ibikoresho
- ½ y’ikirahure cy’amata ya soya
- Ibiyiko 3 by’ifu y’ibigori
Uko bikorwa
- Vanga ifu n’amata
- Bisige mu mutwe wakarabyemo neza ugende umasa gahoro gahoro mu musatsi
- Birekeremo bimare hagati y’iminota 30 n’isaha
- Karabamo n’amazi y’akazuyazi
- Ushobora kongera ubwinshi bwabyo ukurikije uko umusatsi wawe ungana
- Ubu buryo bukoreshw amu muntu ufite imisatsi icika no kubafite imisatsi inanutse kandi nayo inacika.
Gracieuse Uwadata