Ibanga ku bashaka umusatsi wa naturel mwinshi

Yanditswe: 06-05-2016

Umusatsi wa Naturel usanga udakunzwe n’abantu benshi ariko ubera abanyarwandakazi. Abenshi bareka kuwutunga bitewe nuko ubarushya kuwitaho no kunoga ngo ube ubereye ijisho.Abandi bananizwa n’uko imisatsi yabo iba ikomeye ariko byose bishobora guhinduka uramutse ukirikije ibi bikurikira.

Uko wita ku musatsi wa naturel

  1. • Utereka umusatsi wawe ukajya uwubohamo ibituta by’intoki rimwe na rimwe ugiye kuryama
  2. • Kurazamo akantu kawufata kugirango mu gitondi uze gusokoreka neza
  3. • Wirinda kuwusokoza ujyana inyuma kuko biwuca,
  4. • Gukoresha amavuta ya avocado igihe umaze koga mu mutwe imisatsi yumye neza
  5. • Wirinda gushyiramo amavuta yose ubonye kuko bituma uta forme ndetse akenshi ugacika,
  6. • Wirinda kandi gushyiramo ama produits yo kuworoshya kuko bituma umusatsi ucika
  7. • Ubishatse wajya uwusuka amameshi,wasukura ugakarabamo gusa ntudefrize

Ibanga ryo kuberwa n’umusatsi wa Naturel

Uko imibiri y’abantu itandukanye niko no kuberwa n’amabara y’imisatsi bigiye bitandukanye hakurikijwe ibara ry’uruhu ni ry’umusatsi.

Ku bafite umubiri w’inzobe ni byiza ko umusatsi bawutera teinture y’umukara cyangwa kanta ku babishoboye mu gihe umusatsi utari umukara.

Kubafite umubiri wirabura nabo bashobora gushyiramo iyo teinture cyangwa ntibayishyiremo bitewe n’uko umuntu akunda kugaragara.

Ibyo ni bimwe byagufasha kugira umusatsi wa naturel mwinshi kandi mwiza.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe