Insokozo zorohera abantu badakunda kujya muri salon

Yanditswe: 27-03-2015

Hari insokozo zorohera abantu babangamirwa no guhora bajya muri salon gukoresha imisatsi. ugasanga nabo basa neza kandi bajya muri salon gacye cyane. Kugirango ubashe kugira imisatsi imeze neza kandi itakugoye dore zimwe mu nsokozo zabigufashamo :

Gutunga imisatsi ya afro nyinshi : kuba watunga imisatsi ya afro ya naturel biri mu byagufasha kwirinda guhora ujya muri salon kuko iyo ushaka ko urambuka ushobora kujya wisukiramo ibituta bigatuma ukorehera kuwusokoza dore ko no gukarabamo bitagomba kujya muri salon kuko ushobora kwikarabiramo uri mu rugo.

Kugira umusatsi wa naturel uri mu rugero ugashyiramo teinture nke : ushobora kandi gutunga umusatsi wa naturel utari muke cyane kandi ntube mwinshi ugashyiramo teinture nke kugirango urusheho gusa neza.

Umusatsi muke urimo teinture hose : mu gihe warambiwe ibya salon na none ushobora gushyiramo teinture mu mutwe wose mu gasatsi gake, birakorohereza kandi ugatinda gusubira muri salon ndetse ukaba unasa neza. Gusa nanone bisaba guhora wongeramo teinture uko umusatsi ukuze.

Gushyiraho coupe irambuye : coupe irambura imisatsi yose nayo iri mu nsokozo zitinda ku mutwe kandi ikagaragara neza

Gusigaho agasatsi gake cyane ka naturel : agasatsi gake nako iyo gafite isuku gasa neza. Gusa biba byiza ku bakunda kwimakiya bakishyiraho ibirungo bitari byinshi ariko ukagerageza guhorana ibirungo ku mubiri ndetse ukambara n’amabijoux nibwo uba usa neza kurushaho.

Gusuka dreads : dreads nazo zirinda ibibazo byo kujya muri salon hato na hato kandi zigatinda gusaza iyo uzifashe neza ukazisigamo amavuta yabugenewe. Ushobora gushyiraho dread ngufi cyangwa se ndende bitewe nuko ubishaka.

Gusokoza imiheha : imiheha nayo ni insokozo yaharawe muri ino minsi ikaba irinda guhora ujya muri salon cyane cyane iyo bayigukoreye neza.

Izi nsokozo zagufasha kwirinda guhora ujya muri salon, zitunganya imisatsi ukaba ushobora no kuzihinduranya kugirango udahora mu nsokozo imwe gusa.

Gracieuse Uwadata