Uburyo butuma umusatsi ukura vuba

Yanditswe: 15-07-2016

Hari abantu baba bifuza umusatsi muremure waba ufefirije cyangwa se wa naturel ariko ugasanga umusatsi wabo udakura neza. Ku bafite icyo kibazo hari ibyo bakora umusatsi wabo ugakura vuba nkuko babyifuza

Jya ukoresha après shampoo : Igihe uri gukuraba mu mutwe ntukirengagize gukoresha après shampoo kuko iba irimo proteins na lipide birinda umusatsi gucika.

Jya umasa umusatsi wawe : Igihe uri gukaraba mu mutwe cyangwa n’ikindi gihe ni byiza ko umasa mu masatsi wawe gahoro gahoro. Yikoreshe amavuta akomoka ku bimera nka huile d’olive. Bizatuma amaraso atembera neza umusatsi ukure vuba

Jya ukata imisatsi yashaje ; Hari ubwo abantu batinya gukata imisatsi yo hejuru yashaje cyane cyane ku badefriza nyamara ibyo bituma icika cyane kurusha uko wayikata ugasigarana ikiri mishya. Byibura ugomba kubwira umuntu utunganya imisatsi yawe agakataho utwo hejuru buri nyuma y’amezi atandatu.

Ntugakarabe cyane mu mutwe : gukaraba cyane mu mutwe ukanakoresha amazi ashyushye bituma umusatsi wumirana bikawongerera ibyago byo gucika no kubura ibiwutunga ngo ukure neza. Ntugakarabe mu mutwe inshuro zirenze eshatu mu cyumweru kandi ujye ukoresha amazi akonje cyangwa se akazuyazi.

Jya uruhuka bihagije : kutaruhuka neza umuntu agahorana umunaniro ni kimwe mu bintu bituma umusatsi udakura neza ukaba wanacika. Hari nabo usanga bazana uruhara umusatsi ugapfuka ugashiraho burundu kubera umunaniro.

Ibi uramutse ubikurikije byagufasha gukuza umusatsi wawe vuba

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe