Uburyo warinda umusatsi ucika

Yanditswe: 20-05-2016

Hari abantu bagra umusatsi ucika waba uwa naturel cyangwa se udefrije bigatuma udakura, wanakura wose ntureshye kuko hamwe hapfuka ahandi ntihapfuke. Mu gihe rero ujya ugira ikibazo cy’umusatsi usokoza ucika dore uko wabigenza umusatsi wawe ugatana no gucika.

Uko wakoresha vinaigre : igihe ukaraba mu mutwe ya mazi ya nyuma wunyugurishamo jya ushyiramo vanaigre nk’ibiyiko 2 ukavanga ubundi ukayinyugurisha mu mutwe.

Uko wakoresha amavuta ya elayo yo mu bwoko bwa extra viegre : Koresha amavuta meza ya elayo ubanze ukarabe mu mutwe neza ukoresheje isabane cyangwa se shampoo usanzwe ukoresha, umusatsi umaze kuma usigemo amavuta ya elayo.

Rara mu mutwe washyizemo igitambaro kugirango amavuta atanduza amashuka. Mu gitondo ubikarabe.

Uramutse udafite umwanya wajya usigamo amavuta ya elayo mu mwanya w’andi mavuta ariko ugakoresha make cyane kuko ayaga mu mutwe ukabona bidasa neza.

Uko wakoresha mask y’igikakarubamba : igikakarubamba gifasha umusatsi ucika kuko kirimo ibitunga umusatsi. Fata ibiyiko 2 bya gel y’igikakarubamba cyangwa se 1 bitewe nuko umusatsi wawe ungana igihe umaze kumesa mu mutwe udakoresheje shampoo kandi hataruma neza usigemo iyo gel.

Masa mu mutwe iminota iri hagati ya 20 na 30. Bikarabe noneho ukorsheje shampoo

Icyitonderwa : irinde ibintu bituma umusatsi wawe ucika cyane harimo gusokoza umusatsi ugitose kandi ari mwinshi, irinde gusokoza cyane niba ufite uusatsi udefrije ujye ukoresha ibigudi cyane mu mwanya wo gosokoza ngo urambure umusatsi, irinde guhidura ibara ry’umusatsi ( teinture), irinde izuba no gukoresha ubushyuhe bwinshi igihe wumutsa umusatsi

Ibyo ni bimwe mu byakurinda gucika umusatsi waba ari umusatsi wa naturel cyangwa se umusatsi udefrije.

Source : Afriquefemmes

.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe