Plante zigezweho watangirana umwaka mushya

Yanditswe: 25-12-2015

Muri iyi minsi hagezweho plante ngufi kandi zitabyimbye cyangwa ngo zuzure ku mutwe,ahubwo ikaba ari plante ubona ukaba wagira ngo ni umusatsi uringaniye basokoje neza iringaniyekuko ibintu byinshi ku mutwe ntibikigezweho.

Hari plante ngufi ya Rihana usanga bayiteye ku mutwe ukaba wagira ngo ni umusatsi bakasemo coupe,kumwe usanga inyuma ari nkeya naho hejuru ikaba isa nihagurutse.

Hari kandi indi plante nayo yo mu bwoko bwa rihanna igasokozwa kuburyo nayo wagira ngo ni coupe ariko ikaba igaruka mu maso kuburyo bayikatira hejuru y’ibitsike,kandi ikaba ifite ukuntu iberamiye umusaya umwe.

Indi ni coupe iba iringaniye isa n’ijagaraye ku mutwe kandi ikaba hose imeze kimwe,ibyimbye nk’umusatsi usanzwe basokoje kandi ikaba ipfuka amatwi.

Hari nanone indi plante iba nayo ijya kumera nk’iyi yo hejuru ariko yo ikaba ijagaraye ahagana hejuru kuburyo wagira ngo bahasokoje ibigudi.

Nanone ku bantu bakunda plante zijya kuba ndende washyiraho plante ya human hair,itari ndende cyane,ikaba igarukiye ku ijosi kuburyo idakora ku bitugu cyane.

Izi nizo plante zigezweho washyira ku mutswe wawe ugatangira umwaka ucyeye kandi ku bantu bose baba abakobwa cyangwa abadamu bazishyiraho.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe