Insokozo zibera abafite imisatsi ya naturel myinshi

Yanditswe: 06-02-2016

Hari ubwo uba utunze umusatsi ariko ntumenye uburyo bwiza wawusokozamo ugasanga insokozo usokoza utajyanye n’umusatsi ufite cyangwa se ugahora mu nsokozo imwe kandi hari uburyo bwinshi wakagombye guhindura.

Ku bafite imisatsi ya naturel myinshi dore insokozo zibabera :

Gosokoza afro : Iyo nsokozo ni iyo mu bihe byo hambere ariko n nubu ku bantu bafite imisatsi myinshi irababera. Usokoza uzana imbere imisatsi yose inyuma ukgenda uzamura utazana imbere ku buryo imisatsi hose iba ireshya imeze nkiza mu maso.

Gusokoza ujyana inyuma : hari kandi gusokoza ujyana inyuma ariko ntukurure imisatsi cyane bikajya kumera nka afro ariko ho imisatsi igiye inyuma gato.

Gufunga shinyo yo hagati : Hari n’uburyo bwo gufunga shinyo ariko imisatsi ntuyifungir eimyuma augashyiramo akantu kayifata inyuma ikaba ibyimbye.

Gufunga shinyo : Gufunga shinyo nabyo bibera abantu bafite nautrel nyinshi cyane ko bituma imisatsi igira gahunda nko mu gihe ukeneye gufata moto cyangwa se hari umuyaga mwinshi imisatsi yawe ikaguma ku murongo.

Gushyiramo imiheha : Ushobora kujya muri salon imisatsi ya naturel myinshi bakagusokoza insokozo bita imiheha ituma umusatsi wizinga ukareka gukomeza kuba mwinshi. Iyi nsokozo ikaba yagufasha igihe wumva ushaka kugaragara nk’ufite umusatsi muke k’uwo wari ufite.

Izo ni zimwe mu nsokozo wajya uhinduranya ku muntu ufite naturel nyinshi ukareka guhora mu nsokozo imwe.

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe