Impamvu zitera indwara yo gupfuka imisatsi

Yanditswe: 01-04-2016

Indwara yo gupfuka imisatsi bita alopecie mu rurimi rw’igifaransa, n indwara yibasira abantu batari bake ku isi cyane cyane cyane abakuze, ariko hari nubwo usanga hari abakiri bato bafite iyo ndwara. Gusa igishimishije nuko iyo ndwara ifite umuti kndi woroshye ku bantu bose.

Ibimenyetso by’indwara yo gupfuka imisatsi
Umuntu ufite iyi ndwara usanga umutsi upfuka ugashiraho burundu nacho bamwogoshe cyane agazana uruhara cyane cyane ku misaya no mu irugu hari nabo ipfuka hejuru cyangwa se inyuma ugagirango n’uruhara rw’abagabo bafite.

Dore zimwe mu mpamvu zitera ubu burwayi :
Indwara zimwe na zimwe :
indwara zimwe na zimwe zamaze kugera ku ntera yo hejuru nka diabete, kanseri, umutima n’izindi bishobora gutuma uhura n’ikibazo cyo gupfuka imisatsi ugasanga ahantu hamwe na hamwe yarashizeho burundu.
Ihindagurika ry’imisemburo : hari bamwe mu bagore bahura n’iki cyibazo nko mu gihe batwite, bamaze kubyara cyangwa se mu gihe bonsa

Menopause : igihe umuntu ageze muri menopause umubiri we ntuba ugifite ingufu zo gukuza umusatsi nkuko bisanzwe. Uzasanga imisatsi y’abantu bageze muri menopause iba yoroshye ndetse ikacika ku buryo bworoshye nyuma igatagira gupfuka hakaza uruhara.

Imirire mibi no kwanga kurya ushaka kunanuka : kugirango umubiri umurerwe neza n’umusatsi nawo umurerewe neza umubiri uba ukeneye ibiwutunga byujuje intungamubiri. Iyo umubiri ubuze fer na za proteins zihagije ushobora guhura n’ibyago byo gupfuka umusatsi.

Umunaniro ukabije : Indwara y’umunaniro ukabije, agahinda gakabije no kuba umuntu yumva adatekanye nabyo bir mu byatera umuntu gupfuka umusatsi.

Kunywa itabi : Umwotsi w’itabi nawo byagaragaye ko uri mu byatera gutakaza umusatsi.

Kudefriza cyane n’ibyuma bitunganya umusatsi bikoresha amashanyarazi : iyo uhora ushyira produiys zinyereza umusatsi mu mutwe kandi ntushyiremo vitamine zizafasha umubiri guhangana z’iz produits, ibyo nabyo bishobora kugutera gupfuka imisatsi.

Hari nk’igihe umuntu ashya bari kumushyiriramo produits ugasanga umusatsi urapfutse ndets ena nyuma yahoo ugatinda kongera gukura. Ibyuma byumutsa umusatsi nabyo nka za seche cheveux, kasike n’ibindi biri mu bitera umusatsi gupfuka.

Izi ni zimwe mu mpamvu zitera umuntu kuba yarwara indwara yo kujya apfuka imisatsi igashiraho, ubitaha tuzabagezaho uko wakwivura iyi ndwara mu buryo bworoshye

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe