Uko wafata neza dreads ukazasukura utababara n’umusatsi ntucike

Yanditswe: 20-06-2015

Abantu benshi bakunda kuvuga ko iyo babasukura amadreads bababara ndetse n’imisatsi yabo igacika, nyamara burya hari ibyo baba barirengagije gukora igihe bari bayasutse bigatuma igihe cyo gusukurwa bababara.

Dore ibyo uzakora

Kwirinda guhindura abagusuka : Dreads zigira uburyo bwinshi zisukwamo ku buryo burya ari byiza ko umuntu wagusutse bwa mbere ariwe wajya usubiraho akazikorera retouche ndetse akazanagusukura kuko ariwe uba uzi uko yazisutse mu rwego rwo kwirinda ko wahura n’abandi bakagucira umusatsi cyangwa se ukababara.

Kwirinda gukoresha retouche ya dread zidasukuye neza : Iyo bakoze retouche bakaboheramo imyanda wasizemo, amavuta akagenda agafatana n’umusatsi igihe cyo kuzihambura biba ngombwa gukurura ukababara ndetse n’umusatsi ugacika.

Kwirinda kuzisiga amavuta zitumye neza : Amavuta muri dread zitumye neza nayo si meza kuko atuma hahumura nabi kandi no mu gihe cyo gusukura ntibigende neza.

Gusigamo amavuta yagenewe dreads : si byiza ko ufata amavuta yose ngo usige mu madreads ngo ni uko wari usanzwe uyasiga mu misatsi byaba byiza uguze amavuta yagenewe amadreads kuko ariyo atuma zisa neza kandi zikazahambuka neza.

Ubu buryo bwagufasha kwita kuri dreads zawe ukazasisukura umusatsi udacitse kandi ntuzanababare dore ko abenshi bababara kandi n’imisatsi yabo igacika igihe babasukura.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe