Menya ubwoko bw’ibisuko byakubera bitewe nuko umutwe wawe uteye

Yanditswe: 02-04-2015

Hari ubwoko bw’ibisuko bibera abakobwa n’abagore bitewe nuko umutwe wabo uteye(head shape). Hari abo usanga asuka ibyo abonye ariko ushobora kumenya ibisuko bikubera bitewe nuko umutwe wawe umeze cyangwa se ungana.

Ku bantu bafite umutwe munini gato usubiye inyuma bakunzwe kuberwa n’ibisuko biba ari byinshi ku mutwe, ni ukuvuga ushobora gusuka ibiryamye ku mutwe bitandukanye harimo nka zig zag, penso ( pencil) ,makoma n’ibindi kuko biba bifashe ku mutwe kandi byegeranye ukuntu bituma umutwe ugaragara ari muto.

Ku bantu bafite umutwe muto kandi umeze nk’uwibumbye (cercle shape) baberwa n’ibisuko biba ari byinshi ku mutwe , bishobora kuba amarasta. Kuko umutwe uba ari muto ugomba gushyiraho amarasta yegeranye menshi ku mutwe nk’ ay’inyabutatu yenda kumera nka dread cyangwa se niyo yaba inyabubiri nta kibazo.

Hari abandi usanga bafite amasoso agaragara cyane nabo bashobora gusuka amarasta iyo atari ya masoso atereye inyuma cyane. Iyo ari amasoso atereye inyuma si byiza gusuka ibiryamye kuko iyo umuntu akurebeye kure ugaragara nk’uwogoshe imisatsi cyangwa se wagirango wabinditse.

Ku bantu noneho bafite umusatsi uje imbere mu maso n’umutwe ufite forme yagutse (round shape) baberwa n’ibiryamye kuko bikurura isura, mu maso habo hakagaragara nkaharambutse bityo umusatsi ukagaragara nk’udatereye imbere cyane.

Ubwo ni uburyo ushobora guhitamo ibisuko bikubera bitewe n’uko umutwe wawe ungana cyangwa se uteye (head shapes) ndetse bigahindura n’uko wari usanzwe ugaragara (look) ku bakureba.

Jambo Linda