Uburyo bworoshye wafungamo shinyo y’ingata bakuta kwita “Jumong”
Yanditswe: 01-05-2015
Shyinyo y’ingata bakunda kwita “jumong “ ni insokozo igezweho kandi idasaba byinshi kuko ushobora kuyisokoreza iwawe mu rugo utiriwe ujya muri salon.
Dore uko wayisokoreza ku buryo bworoshye :
- Isokoza imisatsi neza ikarambuka
- Yingunge shyinyo isanzwe n’agafimbo gato
- Inyuma y’ako gafimbo renzaho umubano w’ikizeru ubyibushyemo gake kugirango uze gutuma umusatsi ubyimba
- Garura imisatsi mo imbere uyitebeze muri ya fimbo
Iyi nsokozo iba isa neza kandi nta mpungenge yagutera zo kuba yavamo kuko imisatsi iba ifashe cyane muri fimbo.
Gracieuse Uwadata