Uburyo bworoshye wafungamo shinyo y’ingata bakuta kwita “Jumong”

Yanditswe: 01-05-2015

Shyinyo y’ingata bakunda kwita “jumong “ ni insokozo igezweho kandi idasaba byinshi kuko ushobora kuyisokoreza iwawe mu rugo utiriwe ujya muri salon.

Dore uko wayisokoreza ku buryo bworoshye :

  • Isokoza imisatsi neza ikarambuka
  • Yingunge shyinyo isanzwe n’agafimbo gato
  • Inyuma y’ako gafimbo renzaho umubano w’ikizeru ubyibushyemo gake kugirango uze gutuma umusatsi ubyimba
  • Garura imisatsi mo imbere uyitebeze muri ya fimbo

Iyi nsokozo iba isa neza kandi nta mpungenge yagutera zo kuba yavamo kuko imisatsi iba ifashe cyane muri fimbo.

Gracieuse Uwadata