Insokozo z’umusatsi wa naturel ku mutwe muto

Yanditswe: 12-09-2015

Ubusanzwe habaho insokozo nyinshi z’umusatsi wa naturel, waba mwinshi cyangwa mukeya,ariko by’umwihariko hari insokozo zibera umuntu wateretse naturel kandi afite umutwe muto,ukabona aribyo bijyanye nawo.


Umuntu ufite naturel nyinshi yasokoza Afro ibyimbye cyane ku mutwe,maze agashyira imibano ku ruhande kugira ngo imisatsi itaza mu maso cyane.

Ubaye ufite umusatsi uringaniye,utari mwinshi cyane,nabwo ushobora gusokoza imiheha kuko nayo igaragara neza ku muntu ufite umutwe mutoya kandi afite umusatsi mwinshi

Ubundi kandi umuntu ufite naturel nyinshi aberwa na makoma,niyo mpamvu wasuka udusuko tw’umusatsi wawe,turyamye ku mutwe ahagana imbere maze inyuma ukawusokoza uwubyimbya.

Ushobora kandi gusokoza umusatsi wawe uwuhagurukije impande zose,maze ugashyiraho umubano w’urugori ahagana imbere.

Ikindi kibera umuntu ufite umutwe muto ni ukugira agasatsi gake ka naturel,kogoshemo penke ngufi, kuburyo umusatsi wo hejuru uruta uwo hasi ariko bidakabije.

Izi ni zimwe mu nsokozo z’umusatsi wa naturel,zibera abantu bafite umutwe mutoya kandi ukabona bigaragara neza.

Nziza Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe