Kwita ku musatsi ukoresheje romarin na tungurusumu

Yanditswe: 14-08-2015

Umusatsi w’abagore ukunda kwitabwaho mu buryo butandukanye, kugira ngo urusheho kuba mwiza.Akaba ariyo mpamvu tugiye kubabwira uko wakwita ku musatsi wawe ukawurinda gucikagurika,kurwara imvuvu no kugira impumuro nziza,ukoresheje ibibabi bya romarin na tungurusumu.

Uko bikorwa

  • - Ufata tungurusumu 1 ukayisatagura,ukazitonora neza,ukavanaho ibishishwa nkugiye kuziteka.
  • - Camutsa amavuta ya elayo angana na 125ml
  • -kura ya mavuta ku ziko yamaze gushyuha maze ushyiremo za tungurusumu
  • -Garaguriramo za tungurusumu kugeza siza n’izihiye
  • -birekere mu cyo wabishyizemo iminsi ibiri,utabikomakoma
  • -Tunganya umusatsi uwugabanyamo uduce kugira ngo uze kubona uko ujya usiga ku mubiri
  • -Fata rwa ruvange utangire gusiga mu musatsi ariko ahagana hasi aho utereye kandi uzenguruke umutwe wose kuburyo ntahasigara
  • -Reka nibura iminota itanu 5min umaze gusigamo
  • mesa mu musatsi na shampoo
  • -Tegura amazi uyatekane n’ibibabi bya romarin ubimaze iminota 15 ku ziko
  • -bikure ku ziko bibanze bihore neza
  • -sukamo ikiyiko kimwe cya vinegar
  • -ongera umeseshemo ya mazi arimo romarin yonyine
  • -tegereza iminota 10 umaze kumesamo ubone kumutsa umusatsi wawe no gusigamo amavuta

Uku niko wakwita ku musatsi wawe ukoresheje romarin na tungurusumu,bikawurinda gucikagurika no kurwara imvuvu ahubwo ugahora usa neza,ukagira n’impumuro nziza.Ibi ubikora inshuro imwe gusa mu cyumweru,umusatsi wawe ntiwongere kugira ibyo bibazo twavuze.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe