Amarasta ya makoma

Yanditswe: 18-12-2014

Makoma ni ubwoko bw’ibisuko biba bisutse biryamye imbere ho gaho naho inyuma ugasanga hasutse amarasta cyangwa bakahatera plante.

Amarasta ya makoma rero ari mu bisuko bigaragara neza kuko ari hagati yo kuba mu bisuko biryamye n’ibisuko by’amaratsa.

Icyiza cy’amarasta ya makoma nuko ushobora kuyafuga ukagirango ni ibisuko biryamye ubundi ukaba wayafunga mu bundi buryo ukagirango ni amarasta.

Ku bantu bakunda amarasta ariko imisatsi y’imbere ikaba icika iyo bayasutse, bashobora kujya bisukira makoma kuko ifata imisatsi y’imbere bigatuma mu gihe uri kuyigunga utayikurura cyangwa ngo icike.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe